Musanze: Abajura b’amatungo bakozwemo umukwabu

Mu mukwabu wakozwe na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze wo kurwanya ubujura bw’amatungo, hacakiwe abagabo batanu barimo n’uwafatanywe igihanga cy’inka.

Iyi operasiyo yakozwe nyuma y’uko abaturage bamaze iminsi bataka umutekano muke kubera ubujura bw’amatungo yabo, cyane cyane inka n’ihene.

IP Ignace Ngirabakunzi, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko mu guhangana n’ubujura bakorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage.

Yavuze ko ibikorwa byose bihungabanya umutekano bigomba kurwanywa, kandi ababigiramo uruhare bagafatwa.

Yagize ati: “Ubufatanye n’abaturage ni ingenzi cyane, by’umwihariko mu kurwanya ibi bikorwa by’ubujura kuko bisubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza.”

IP Ngirabakunzi yasabye buri wese wishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, ndetse n’ibi by’ubujura kubireka, kuko atazacika ukuboko kw’ubutabera.

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Muhoza kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi