Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo batatu bapakiye mu modoka nto y’imizigo insinga z’amashanyarazi zipima metero zirenga 250.
Aba bafashwe bava mu Murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, berekeza ku muhanda wa Musanze-Kigali mu ijoro ryo ku wa 7 Ukwakira 2025.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko izi nsinga zafashwe ku makuru y’abaturage nyuma y’ibikorwa byo kwangiza amashanyarazi.
Batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2025, ubwo izi nsinga bigaragara ko zakoreshejwe bari bazitwaye mu modoka nto y’imizigo, bava , polisi ibabajije inkomoko y’izo nsinga bananirwa kuyisobanura.
Yagize ati: “Polisi yari mu kazi yaje guhagarika imodoka yari yatanzweho amakuru, basanga ipakiye insinga z’amashanyarazi zananiwe kugaragarizwa inkomoko, bigakekwa ko zishobora kuba izibwa, hangijwe amashanyarazi.”
Yaboneyeho gutanga imbuzi ku baturage bagitekereza kwishora mu bikorwa bigamije kwangiriza ibikorwaremezo abibutsa ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, kandi ko ababifatiwemo babibazwa n’amategeko.
IP Ngirabakunzi yavuze ko ubujura bw’insinga z’amashanyarazi butuma gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi idindira, bigateza umutekano muke n’ingaruka ku iterambere.
Polisi ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazakomeza gusangira amakuru, gufata abajura b’insinga z’amashanyarazi no gukangurira abandi kubireka.
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku nkomoko y’izo nsinga n’aho zari zijyanywe.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5, ariko ishobora no kugera ku myaka 20 y’igifungo bitewe n’ingaruka byagize.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
