Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyange na Kinigi bagaragaje ko kuba hari gahunda yashyizweho yo kwegerezwa ubuyobozi byatumye ibikorwa bibi birimo urugomo n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo bigabanuka, ahubwo bakarangarira mu iterambere.
Bavuga ko mu myaka ishize hakundaga kuba ihohoterwa mu ngo ariko bakabura uruvugiro, ariko kuva batangiye kwegerezwa ubuyobozi batinyutse gutanga ibibazo byabo bigashakirwa umuti.
Uwitwa Mukanoheli Rachel ni umwe muri bo, agira ati: “Aho abayobozi batangiriye kutwegerera twaratinyutse. Umugore nta jambo yagiraga, yarakubitwaga akajya kurara mu kidodoki agaceceka.”
Yakomeje agira ati: “Ariko ubu twahawe ijambo. Turajya kuri banki tugafata inguzanyo tukayashora mu mishinga yunguka. Mbese ntacyo twabona twitura Perezida wacu, turamushimira cyane.”
Karambizi Jonas we agaragaza ko abayobozi babegera bakungurana ibitekerezo, bitandukanye no hambere kuko babatinyaga.
Yagize ati: “Nk’ubu ibikorwa by’urugomo byaragabanyutse, ihohoterwa mu ngo ku bagabo cyangwa ku bagore si nka mbere, kuko twigishwa kubaka umuryango utekanye uharanira iterambere.”
Kayiranga Theobal, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko kwegera abaturage mu bikorwa birimo imikino bibafasha gusabana no kuganira, bigabanya ubusinzi butera amakimbirane.
Yagize ati: “Twatangiye gahunda imaze amezi atatu yo gusura abaturage bagize imirenge yose binyuze mu mikino, irakomeje. Umuturage ahura n’umuyobozi mu kibuga bagakidagadura.”
Yongeraho ko “Bituma n’umwanya wo kurangarira mu tubari bagasinda ugabanuka kuko na bwo ari intandaro y’amakimbirane, kandi ubu buryo bigaragara ko bwatanze umusaruro.”
Hashize amezi atatu ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangije gahunda yo kwegerera abaturage binyuze mu mikino, aho abagore, urubyiruko n’abagabo bahura bakaganira ku gahunda za leta no ku iterambere ryabo.


JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
