Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri, yasabye abarezi n’ababyeyi gufatanya mu kurera umwana ufite ubumenyi, ubushobozi n’indangagaciro bimufasha kwigirira akamaro, no kukagirira umuryango, igihugu ndetse na Kiliziya.
Yabigarutseho ku wa 03 Ukwakira 2025 mu muhango wo gufungura no guha umugisha École Les Pionniers, ishuri riherereye mu Karere ka Musanze ryitezweho guhindura isura y’uburezi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Musenyeri Harolimana yagaragaje ko iri shuri ryavutse rifite igikundiro n’igikuriro, ashingiye ku mubare w’abana batangiye amasomo n’ubushobozi bw’abarimu rifite.
Yasabye ubuyobozi bw’iri shuri kuzubakira ku ndangagaciro za kimuntu, iza Kinyarwanda ndetse n’iza Gikristu, kugira ngo ribashe kurera umwana ushoboye kandi ushobotse.
Yagize ati:“Muzashyire imbaraga mu gutanga uburere bw’umuntu wuzuye, ufite ubwenge ariko kandi ufite n’umutima.”
Musenyeri Harolimana yavuze ko, ku bufatanye bw’ababyeyi, abarezi n’abana, nta gushidikanya, bizeye ko iri shuri rizatanga umusaruro ushimishije ku iterambere ry’u Rwanda.
Ababyeyi bitabiriye uyu muhango bashimye icyemezo cyo kubaka ishuri nk’iri mu Karere ka Musanze, bavuga ko ari igisubizo ku bibazo byo kujya gushakira ubumenyi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bindi bice by’igihugu.
Umwe mu babyeyi yagize ati:“Iri shuri rizadufasha kurerera abana bacu hafi yacu, kandi ribatoze indangagaciro z’ukuri. Ni intambwe nziza mu iterambere ry’uburezi mu Karere kacu.”
Padiri Bagerageza Jean François Régis, wagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri akaba ari we urihagarariye mu rwego rw’amategeko, yavuze ko iri shuri ari igisubizo ku bana, ku babyeyi ndetse no ku gihugu, kuko rije kubaka umunyeshuri wujuje ibisabwa byose.
Yavuze ko, usibye abarimu b’inararibonye mu burezi bugezweho, iri shuri rifite n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha umwana kumva no gusobanukirwa amasomo, bizeye kuba indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu.
Yagize ati:“Icyizere kirahari ijana ku ijana, kubera ko abarimu dufite ari abahanga kandi bafite ubunararibonye mu burezi; ikindi ni uburyo bwo gufasha umwana kumenya icyo akeneye, kugira ngo afashwe adafashirijwe mu kivunge.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yashimiye Kiliziya Gatolika ku ruhare ikomeje kugira mu guteza imbere uburezi bufite ireme no kugabanya ubucucike mu mashuri.
Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi byinjira mu cyerekezo kigari cy’Igihugu, harimo ko muri NST2 nta mwana ugomba guhezwa mu burezi, ko bose bagomba kujya ku ishuri kandi bagahabwa uburezi bufite ireme.
Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko bafite icyizere gikomeye mu ireme ry’uburezi buzatangirwa muri École Les Pionniers, asaba iri shuri kuzahesha ishema Akarere ka Musanze.
Yagize ati:“Musanze, iri shuri ryubatsemo ntizongere na rimwe kuba iya 30 mu bizamini bya Leta, dufite ishuri ryiza nka Les Pionniers.”
École Les Pionniers, yatangiranye abanyeshuri 265 mu mwaka w’amashuri 2025-2026, ifite icyiciro cy’amashuri y’inshuke n’amashuri abanza. Yaragijwe Mutagatifu Dominiko Saviyo.




NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Musanze
