Ndoli mu batoza bahawe akazi muri APR WFC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR WFC, bwahaye akazi abatoza batatu bashya barimo Ndoli Jean Claude wakiniye iy’abagabo ya yo.

Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yatozwaga na Itangishaka Blaise wari umutoza mukuru, wari wungirijwe na Ahishakiye Hértier wari unashinzwe gutoza abanyezamu b’iyi kipe.

Ibi byabaye nyuma y’uko uwayizamuye akanafasha abakinnyi ba yo benshi, Murekatete Hamida wasezerewe mu buryo bw’ameherere. Gusa nyuma yo gusoza shampiyona iri mu zarwaniraga kuguma mu cyiciro cya mbere, ikipe ya APR WFC yahise ikora impinduka mu batoza.

Yahaye akazi batatu barimo umukuru, Robert ukomoka Uganda. Uyu ni we wazanywe ubwo ikipe yari ikizamuka ariko aza kongera gutandukana na yo none yagaruwe.

Azaba yungirijwe na Mukashema Consolé wahoze atoza Rambura WFC na Ntagisanimana Saida wahoze muri AS Kigali WFC na Fatima. Aba kandi barimo Ndoli Jean Claude wahawe gutoza abanyezamu b’iyi kipe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mbere y’uko shampiyona y’abagore itangira, Chairman wa APR WFC, Brig. Gen, Déo Rusanganwa yari yategetse ko abakozi bose batwaranye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya Kabiri na APR WFC, bagomba gusubira mu kazi ariko icyo cyemezo gikomwa mu nkokora na bamwe mu bareberera iyi kipe y’abakobwa.

Ndoli wahawe akazi muri iyi kipe, yabaye umunyezamu ukomeye mu kipe y’Ingabo no mu y’Igihugu, Amavubi. Nyuma yo gukina, yatangiye umwuga wo gutoza aho yaciye muri RBC FC ikina shampiyona y’abakozi.

Yakiniye kandi amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na Gorilla FC.

Mu 2022 ni bwo Ndoli Jean Claude yatangiye umwuga wo gutoza
Ndoli yakiniye ikipe y’Ingabo imyaka 12
Ni umukozi mushya wa APR WFC
Ntagisanimana Saida yahawe akazi muri APR WFC

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi