Mbere yo gukina umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, ikipe ya Nkombo FC ikinira ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yamuritse imyambaro izajya ikinana mu rugo no hanze y’ikibuga cya yo.
Ni imyambaro yamuritswe ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025. Uyu muhango wabereye ku kibuga cyo ku Ruyenzi iyi kipe isanzwe yakiriraho imikino ya yo ya shampiyona n’andi marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira wAmaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Umwambaro wo mu rugo iyi kipe yerekanye izajya yambara, wiganjemo ibara ry’icyatsi cyerurutse mu gihe iyo izajya yambara yasuye, wiganjemo ibara ry’umweru.
Uyu muhango wahuriranye n’uko Nkombo FC yatsinze Nyanza FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona.















UMUSEKE.RW
