Nkore iki? Niyumva nk’uwagambaniwe n’Isi yose

Yanditswe na UMUSEKE
Nkore iki

Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umusomyi wa UMUSEKE, yatwandikiye adusaba ngo abasomyi bamugire inama, akaba ategereje ibisubizo mu bitekerezo byanyu ngo bizamufashe kuva mu buzima arimo.

Aragira ati “Muraho neza UMUSEKE, ndi umusore w’imyaka 30 y’amavuko, ndabandikiye ngo muntagire ubutumwa ku basomyi banyu.

Hari igihe umuntu asubiza amaso inyuma, akabona ubuzima bwaramwigishije byinshi atigeze atekereza ko azabimenya mu buryo bubi.

Iyo uri mu byishimo, urukundo rukuzengurutse, inshuti n’abavandimwe bakaguhobera, amafaranga aboneka uba wumva Isi ari nziza. Ariko iyo byose bitangiye kugusiga, ni bwo wumva icyanga cy’ubuzima ko ari nk’umuyaga uhuha utagira aho uturuka n’aho ujya.

Ndi umuntu usanzwe, si ndi umunyacyubahiro, cyangwa umujejetafaranga. Ndi umuntu wigeze kwizera urukundo n’ubuvandimwe, ariko ubu numva nsa n’uwabaye ikigwari mu maso y’abo nari niringiye.

Inshuti zahoze zimpamagara buri munsi zimbaza uko meze tugasangira na ka mushikake mu mugoroba, ubu nta n’imwe igisubiza ubutumwa bwange.

Abavandimwe twasangiraga akabisi n’agahiye duterana ubuse ubu bambona nk’aho ndi ikibazo mu buzima bwabo. Iyo nshatse kubaza icyabaye, basubiza bavuga bati: “Ubuzima burahinduka wihangane!”

Ariko se koko ubuzima bwahinduka,bwahindukira nk’uko mbibona abantu bose banshiraho?

Ni ukuri nta kibi nakoze rwose! Ntekereza ko Isi ikunda umuntu igihe ikimukeneye, ariko ikamwibagirwa igihe akeneye abandi.

Mu ijoro rimwe nari nicaye hanze, ndeba ukwezi hejuru, numva umutima wanjye uremerewe. Nibajije niba koko Imana iba ikiri hafi yacu mu bihe byose. Natekereje ku nshuti zanjye, ku bavandimwe, ku bantu bose bambwiye ko bazahora hafi yanjye, ariko bose bagenda banshiraho buhoro buhoro.

Ngeze aho numva Isi yampinduye nk’ikizira. Ariko na none ndibaza nti: ese nanjye sinagize aho nteshuka? Ese ntabwo hari aho nanjye naba narigize intakoreka, maze Isi ikaba iri kumpa isomo rikomeye?

Nubwo ntabonye igisubizo cyihuse, icyo nzi ni uko uyu munsi nashatse kwandika, kugira ngo nibwirire abantu bose bigeze kumva bameze nk’aho Isi yabagambaniye.

Buri wese muri twe aba afite umusaraba we. Umwe aba arwana no kubona amafaranga, undi arwana no kubona umunezero, undi arwana no kubona urukundo. Ariko hari uburwayi bukomeye kurusha ubundi, ubwo ni ukubura umuntu wumva ibyo uri kunyuramo.

Iyo umuntu nta we afite wo kubwira, amarira ye amera nk’urutare rugwaho amazi akongera agatemba ariko ahari hari ubwo arusukura.

Uyu munsi ni yo mpamvu nanditse,  si ukwiyitaho cyangwa gushaka impuhwe. Nanditse kugira ngo mbaze n’abandi ngo ese iyo umuntu yumva Isi yose yamutereranye, yakora iki?

Ese kuguma mu rugabangabo, ugaceceka, ni cyo gisubizo? Cyangwa hari igihe umuntu akwiriye kongera kwizera.

Wenda hari usoma ibi nanditse akabona ari ibintu bisanzwe, ariko ku muntu urimo kubicamo, si ibintu bisanzwe. Ni urugamba hagati y’umutima ushaka kubaho n’ubuzima bushaka kumutesha umutwe.

Sinzi uko bizagenda ejo cyangwa ejobundi, ariko icyizere kimwe nkeneye ni ukumenya ko hari undi muntu wumva nk’uko niyumva. Wenda uzasoma iyi nkuru, agasubiza ati: “Emmanuel, humura, byose birashira!”

Nta jambo riryoshye nk’iryo ku umuntu wabuze ubumuntu mu bantu.

Ndashaka kumenya icyo mwumva mwabwira umuntu wumva atagifite aho yishingikiriza. Ese mwigeze kubaho mwumva mwabuze inshuti, mwabuze abavandimwe, mwabuze urukundo? Mwabigenje mute ngo mutagwa mu mwobo wo kwanga kubaho?

Nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza, kuko rimwe na rimwe, ijambo riturutse ku muntu utakuzi rishobora gukiza ibikomere bitari byakize imyaka myinshi.”

Murakoze.

Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri haangelo9@gmail.com

Yisangize abandi