Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umusomyi wa UMUSEKE, watwandikiye adusaba ngo abasomyi bamugire inama, ku mpungenge afite zo kuba yaba arera abana batari abe. Akaba ategereje ibisubizo mu bitekerezo byanyu ngo bizamufashe kuva mu ihurizo arimo.
Aragira ati: “Muraho neza UMUSEKE. Ndi umugabo ufite imyaka 35, maze imyaka umunani nubatse. Iyo umuntu yambazaga uko meze mu rugo, nasubizaga nti: ‘Ndi umugabo wishimye.’”
Nari mfite ukuri kuko nari nizeye ko mfite umugore w’umutima, umukobwa wiyubashye, utuje, w’umunyabwenge, ubana neza n’abantu, akanyubahisha ndetse nawe ubwe akiyubahisha.
Twabyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa; mbafata nk’umugisha w’Imana kuko nahoraga nifuza umuryango unturutseho. Ariko mu myaka ibiri ishize, umutima wanjye watangiye kugira urujijo rutangaje.
Byatangiye ari amagambo y’abantu, zimwe mu nshuti zanjye zikabivugira mu migani, abandi bagaseka bambonye.
Ibaze ko uwababyaye muri batisimu yigeze kumbwira ati “Ariko mwana wa, aba bana bawe ntibasa pe!”
Iryo jambo ni ryo ryatangije ibintu byose, ntangira kumva ko hari ibitagenda ndetse n’ibyo abantu baganira byaba ari uguca amarenga bavuga njye.
Uko iminsi yagiye yicuma, natangiye kubona ibintu bihinduka mu rugo. Umugore wanjye yatangiye guhindura imyitwarire, agahora kuri telefone, rimwe na rimwe akambara neza cyane ntazi aho agiye.
Rimwe namubajije nti: “Mbwira, hari ikibazo dufitanye?”
Aransubiza ati: “Oya, ahubwo wowe ni wowe ufite ikibazo kuko witwara nk’uri mu iperereza.”
Hari igihe uceceka, ariko amatsiko no gushaka kumenya ukuri bikaguhindura.
Ijoro rimwe nabuze ibitotsi, ndabyuka njya kureba aho abana baryamye, umutima urambaza uti: “Ese koko aba bana ni abawe?” Iryo jwi ryabaye nk’ikota bancumise mu mutima.
Nta joro rishira ntibajije niba ari njye papa wabo, cyangwa niba ndi umuntu ureze abana atari abe. Buri gihe iyo ndebye abana bansanga bampamagara ngo “Papa”, amarira ashaka gushoka.
Nagerageje kubivuganaho n’umugore wanjye inshuro imwe, mbimubaza ntuje nti: “Ibaze aba bana uwo bita se atari we.”
Yahise arakara cyane, arambwira ati: “Niba utekereza ibyo, ni uko utanyizera! Niba ushaka gupimisha ADN, genda ubikore!”
Ibyo byambabaje kurusha ibindi byose, kuko sinashakaga kumubaza ngo muteshe agaciro.
Ubu ndi mu rungabangabo, ndibaza niba nazajya gupimisha ADN mu ibanga.
Ese ibisubizo byaza bihamya ibyo ntekereza? Umuryango maze imyaka yose nubaka waba usenyutse.
Mungire inama. Ese koko ubugabo nyabwo ni ukwibaza ngo “Ese ni abanjye?” cyangwa ni ukwakira no gukomeza kubarera, kabone n’iyo naba mfite ugushidikanya?
Nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza. Murakoze.
Ukeneye kugisha inama watwandikira kuri haangelo9@gmail.com
UMUSEKE.RW
