Nyuma y’igihe ahagaritswe gukinira ikipe nkuru ya Rayon Sports ariko ahembwa nk’abandi bakozi, Nsabimana Aimable yatandukanye na yo nk’uko byemejwe biciye kuri X y’ikipe.
Kuva uyu mwaka w’imikino 2025/2026 watangira, nta bwo Aimable yigeze akinira ikipe ye umukino n’umwe yaba iya shampiyona y’imbere mu Gihugu n’ibiri Nyafurika yakinnye na Singida Big Stars yo muri Tanzania.
Biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, uyu myugariro yatandukanye n’iyi kipe yo mu Nzove. Aravugwa muri Libya aho bivugwa ko mu gihe yaba asinyeyo amasezerano, Rayon Sports yagira icyo ifata ku byamutangwaho kuko yari akiyifiye amasezerano.
Shampiyona y’umwaka ushize, Aimable nta bwo yigeze arebana neza n’ubuyobozi bwe, ndetse yigeze kugera aho ahagarika imyitozo yishyuza imishahara ye n’amafaranga yasigawemo ubwo yongeraga amasezerano. Ibi byose biri mu byatumye akomeza gukozanyaho n’ubuyobozi we.
Mbere yo kujya mu Nzove, yaciye muri Kiyovu Sports yari yagiyemo avuye muri Police FC nyuma yo kuyijyamo atandukanye na APR FC. Mbere yo kuza gukina i Kigali, Nsabimana yakiniraga Marines FC y’i Rubavu.

UMUSEKE.RW
