Nta nzira y’Ubusamo ihari ku Mavubi – Sheikh Habimana Hamdan

Yanditswe na UMUSEKE
Perezida w’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abana gukina Umupira w’Amaguru “Ijabo Ryawe Rwanda”, Sheikh Habimana Hamdan

Perezida w’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abana gukina Umupira w’Amaguru “Ijabo Ryawe Rwanda”,Sheikh Habimana Hamdan. yatangaje ko nta nzira y’ubusamo yatuma Ikipe y’Igihugu ijya mu gikombe cy’Isi kuko idateguwe neza.

Yabitangaje nyuma yaho Amavubi atsinzwe na Benin igitego kimwe ku busa  mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Sheikh Habimana Hamdan ku wa Gatandu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, nibwo yongeye gutorerwa kuba Perezida w’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abana gukina Umupira w’Amaguru “Ijabo Ryawe Rwanda”, aho yagiriwe icyizere ku bwiganze bw’amajwi 100% mu matora .

Mu nteko Rusange yabaye , ku mwanya wa Perezida hamamajwe Sheikh Habimana Hamdan wayoboraga iri huriro mbere yo kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Sheikh Habimana wari umukandida rukumbi, yongereye kugirirwa icyizere, atorwa ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Nyuma yo gutorwa, yavuze gukomeza kugirirwa icyizere n’abanyamuryango bigaragaza “umurava n’ubufatanye.”

Abajijwe ku cyakorwa ngo ikipe y’igihugu ibashe gutanga umusaruro ngo ijye mu gikombe cya Afurika n’icy’Isi, yavuze ko ikwiye gutegurwa bihagije binyuze mu bakiri bato.

Ati “ Nta nzira y’ubusamo ihari. Igihe cyose tuzakorera mu nzira y’ubusamo ,igisubizo ni kiriya.Ni ukuvuga ngo banyure mu bana, bazamure inzego z’abana, hari abana bafite impano. Bahe umutoza umwanya agende  atoranye abana bazamuka kuko urebye uyu munsi abana turi kugenderaho ni abana bari mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Isonga ryo mu 2003.”

Nibo tukizana, tukizaniraho abandi. Igihe tuzaha umutoza umwanya , nta nzira y’ubusamo ,agaca mu marero yose mu gihugu, tukazmura abana nkuko byatangiye,mu byiciro bitandukanye, umwana agakinira ikipe y’igihugu abikwiye. Tuzabona igisubizo.”

Perezida w’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abana gukina Umupira w’Amaguru “Ijabo Ryawe Rwanda”, yavuze ko kugeza ubu amarerero agifite ibibazo bitandukanye birimo n’ibikoresho bidahagije.

Yongeyeho ko mu byo bagiye gushyira imbere harimo  gucyemura uburyo abana bavaga mu ikipe yarerewemo bajya ahandi.

Ati “ Bakeneye imikino y’abana ihoraho kuko iyo abana mu marero bari gukina ni byo byishimo bya mbere bagira. Icya kabiri  bwari uburyo uburyo umwana ava mu irerero ajya mu ikipe . Urujya n’uruza rw’abakinnyi. Hari itegeko rya FERWAFA , kugira ngo ribarengere mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kuvuga ko abana babajyanira Ubuntu. Bashaka ko bahugurwa mu mategeko kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo. “

Yongeraho ko bagiye gushyira imbaraga mu mupira w’abana b’abakobwa.

Sheikh Habimana watorewe kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda mu 2017 na 2022 muri manda y’imyaka itanu, yari yavuye ku buyobozi nyuma yo kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA nka Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere ry’Umupira w’Amaguru hagati ya Kamena 2023 na Kanama 2025, inshingano zisigaranwa na Harerimana Emmanuel.

Kuri ubu agiye kuyobora imyaka ibiri yasi isigaye kuri manda ye y’imyaka ibiri, hazongera kuba amatora mu 2027.

Abandi batowe ni ‎Visi Perezida ushinzwe Umutungo wabaye Gakwaya Olivier, Visi Perezida ushinzwe Uburere n’Umuco wabaye Uwamahoro Regine Diane, Visi Perezida ushinzwe Amarushanwa wabaye Ndayiragije Jean Bosco na Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere wabaye Kubana Jean Bosco.

Komite nshya yatowe yiyemeje guteza imbere umupira w’abakiri bato

Yisangize abandi