Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yasabye abaturage kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura umusaruro, hagamijwe kwihaza mu biribwa, avuga ko abantu badashobora gutekereza neza mu gihe batariye neza.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika ahabereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku rwego rw’Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n’ejo heza”.
Minisitiri Dr. Bagabe yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ari umwanya mwiza wo kurushaho kuzirikana uruhare rwa buri wese mu gutuma Igihugu kigira umutekano w’ibiribwa ku buryo busesuye, hahuzwa imbaraga hagamijwe kwihaza mu biribwa no kurandura imirire mibi.
Ati “Twahisemo kwizihiriza uyu munsi muri kano karere ka Nyamagabe, tugamije kongera imbaraga mu buryo budasanzwe kugira ngo duhashye ubukene n’imirire mibi, kuko raporo z’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare zigaragaza ko muri kano karere ariho ibipimo by’ubukene biri hejuru kurusha ahandi mu Gihugu.”
Yasabye abahinzi kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kuzamura umusaruro w’Igihembwe cy’ihinga mu bice by’Igihugu byagize imvura, hitabwa ku gufumbira imyaka, kuyibagarira, kurwanya indwara n’ibyonnyi, no gukurikiza inama zose bagirwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi.
Ati “ Gufata amazi y’imvura ibonetse, akazifashishwa mu kuhira imyaka n’amatungo igihe icitse kare. Guteganya hakiri kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro n’amasoko y’umusaruro.
Minisitiri Dr. Cyubahiro Bagabe yavuze ko kandi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa aba ari ukwibuka ko umutekano w’ibiribwa utagarukira gusa ku kugira ibyo kurya bihagije, ahubwo ikigamijwe ari ugukora ku buryo buri funguro ritunga umubiri uko bikwiye kandi rikagira uruhare mu gutuma umuntu atekereza neza.
Ati “Ni muri rwo rwego, twatangije gahunda yo kugaburira abana hifashishijwe ifu y’ibigori yuzuye intungamubiri z’ingenzi (Fortified Whole Grain Maize Flour).”
Aha muri Nyamagabe hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa hatanzwe kandi indyo yuzuye ku bana bo mu Ishuri Mbonezamikurire y’Abana Bato no ku banyeshuri biga muri GS. Saint Nicolas Cyanika, ndetse haterwa ibiti 5000 by’imbuto.




MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW i Nyamagabe
