Inyeshyamba zo mu ihuriro Alliance Fleuve Congo zikorana na M23 zafashe ari muzima umwe mu barwanyi abaturage bemeza ko yabazengereje wiyitaga Tokyo muri FDLR.
Ubusanzwe uyu mugabo wagaragaye ari mu modoka ya gisirikare ya AFC/M23, yagaragaye anyuzamo agaseka.
Umwe mu baturage ati “Tokyo yakoze ibyaha byinshi.” [Hari n’abumvikanye bavuga ngo babahe amakara bamwotse]
Cyakora umurwanyi wa AFC/M23 witwa Col. Samuel Nsabimana Mwendangabo yavuze ko uyu Tokyo yarashwe akaguru, ubundi baramufata, kandi babanza kumuvura, [ibyo bamwe mu baturage batemeranya na we kubera ubugome bamuziho].
Ati “Igihangange Tokyo mwamubonye? Ibyo yakoze murabizi, hari abagore hano yapfakaje, hari abana basigaye ari imfubyi. Bamufatiye aho bita i Muzimu, ntabwo tumwica, uko mumureba yafashwe n’isasu ku kaguru tubanza kumuvura, twe turi ingabo z’umwuga ni ko dukora. Twe twabanje kumuvura ariko we nta mbabazi agira.”
Uyu mugabo wayogoye abaturage nk’uko babivuga amazia ye yitwa Yoweri, akaba akomoka mu yahoze ari Komine Kivuye (ubu ni mu Karere ka Burera) mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Abafatanyije n’abandi barwanyi bo mu mitwe ya Nyatura nk’uwitwa Jean-Marie, Tiger, na Ignace Dunia, bashinjwa gufata ku ngufu abagore, ubwicanyi no gutwikira abaturage by’umwihariko Abatutsi bo muri Burungu na Kibarizo mu Ukwakira, 2023.
Tokyo yafatiwe muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru muri iki cyumweru ahamaze iminsi hari imirwano hagati ya AFC/M23 n’ingabo za leta ya Congo n’abo bafatanya na zo barimo FDLR na Wazalendo.
Kugeza ubu ntacyo AFC/M23 iravuga izakoresha uyu mugabo, cyakora mu bihe bishize izi nyeshyamba zagiye zohereza mu Rwanda abo muri FDLR bafatiwe mu mirwano.
UMUSEKE.RW
