Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yibukije Abanyarwanda ko gutsindwa bidatuma uva mu ngamba ahubwo ko uhindura umuvuno kugira ngo ugere ku ntsinzi.
Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 imbere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Amavubi yatsinzwe na Bénin igitego 1-0.
Wari umukino wo kwishyura mu itsinda C mu guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wabereye kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Nyuma y’uyu mukino wababaje abatari bake, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yihanganishije Abanyarwanda ko gutsindwa bose ariko abibutsa ko atari igihe cyo gushyira amaboko mu mufuka.
Ati “Nta bwo twavuga ngo ntakundi. Hari ukundi byakorwa kandi bizanozwa.”
Yakomeje avuga ko gutsindwa bidasobanura kurekura no kwikorera amaboko ngo uvuge ko Isi ikurangiriyeho, ko ahubwo hahindurwa umuvuno.
Ati “Ku kipe yacu y’Amavubi, nta bwo tuva mu ngamba ahubwo duhindura umuvuno. Iki ni igihe cyo kurushaho gukora kuko birashoboka ariko birahanirwa.”
Uyu Muyobozi yanashimiye abafana bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu, ahamya ko bayihaye byose bari bafite.
Ati “Ndashimira cyane abafana b’Amavubi. Mwakoze kwitabira muri benshi, ikipe mukayitiza umurindi. Aho twasezeranye ko duhurira, twahahuriye. Muri indashyikirwa. Murakabaho.”
U Rwanda rusigaje umukino umwe ruzakina na Afurika y’Epfo ku wa 18 Ukwakira 2025 muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo gutsindwa, Amavubi yagumanye amanota 11 mu gihe Bénin yo yagize 17 ikomeza kuyobora itsinda C.



UMUSEKE.RW
