Bamwe mu bahinzi bakora uyu mwuga ku giti cyabo, ndetse n’abatangiye korora biyemeje kujya kuri gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi.
Uyu mwanzuro bawufashe nyuma y’ubukangurambaga RAB n’imishinga yayo bamaze bakorera mu Turere two mu Ntara y’Ibirasirwzuba bumaze icyumweru.
Ni ubukangurambaga bugamije kandi kongera umubare w’abahinzi n’abakozi kujya muri Tekana kugira ngo igihe ibihingwa n’amatungo byabo byahuye n’ibyago bibarinde igihombo.
Niyonshuti Gilbert, umuhinzi wo muri CODERVAM avuga ko nyuma yo kumva akamaro k’iyo gahunda, bagiye kuyijyamo kugira ngo birinde ibihombo bajyaga bahura nabyo ibiza byabagirije.
Ati: “Dusanzwe duhinga Umuceri, ariko ibihingwa dufite igasozi tugiye kuyinjiza muri gahunda ya Tekana”.
Perezida wa Koperative COPEDECOM, Ndayisenga Léandre, avuga ko mbere bahingaga bakarumbya, ariko nyuma RAB n’ibigo by’ubwishingizi byabafashije ku buryo iyo barumbije bahabwa amafaranga asimbura igihombo.
Ati: “Hari ubwo imvura igwa mu Karere ka Gicumbi, imigezi ivayo ikuzura ikangiza imyaka yacu iyo ibyo biza bibaye twiyambaza ababishinzwe bagapima ibyangiritse nyuma y’iminsi mikeya tukisjyurwa”.
Ndayisenga avuga ko bahawe umukoro wo gushishikariza bagenzi babo bahinga igasozi kwinjira muri Tekana.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, yavuze ko mu nama nyinshi bahuriramo n’abaturage, bakunze kugaruka ku kamaro ko kujya muri Tekana.
Ati:“Turi inyuma ugereranyije n’igihe gahunda ya Tekana yatangiriye,gusa umubare twihaye mu mihigo ya buri mwaka tuwugeraho”.
Matsiko avuga ko hari bamwe mu baturage bahinga mu buryo bwa gakondo batitabira kujya muri Tekana, gusa akavuga ko badahwema gukomeza kubibutsa ko iyi gahunda ari igisubizo Leta yashyizeho cyo gufasha abahinzi n’aborozi.
Abakozi ba RAB n’imishinga bafashe umwanya basobanurira abaturage ibyiza bya Tekana, bagaragaza ko ikorana n’abari mu makoperative, aborozi bato n’abahinga ku giti cyabo.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Nyagatare
