Nyamasheke: Inteko z’abaturage zagabanyije amakimbirane

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Abaturage barashima umusanzu w'inteko z'abaturage

Hari abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko inteko z’abatuarege zikorwa buri wa Kabiri w’icyumweru, zabaye umusemburo w’imibanire myiza yabo mu midugudu aho batuye.

Bamwe muri aba baturage abaganirije UMUSEKE ni abo mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke bashimiye Leta y’u Rwanda yatekereje inteko z’abaturage, aho bahurira mu midugudu bakaganira ku iterambere.

Nsengumuremyi Anastase, umuturage wo mu kagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge ati “Inteko z’abaturage ziradufasha. Duterana buri wa Kabiri saa saba (13h00) tugakemura ibibazo byananiranye mu masibo no mu midugudu, ibyinshi birakemuka.”

Mukamakuza Consolee na we atuye mu murenge wa Bushenge, yemezako inteko z’abaturage zagaruye ituze n’ubwumvikane mu baturage.

Ati “Mu baturage twari dufite ibibazo nk’iby’ibisambo biza kutwiba, aho inteko z’abaturage ziziye byaracitse, tuzigiramo imibanire myiza n’abaturage.”

Sekanabo Jean wo mu murenge wa Bushenge na we yagize ati “Inteko z’abaturage ziradufasha, tuzikemuriramo ibibazo bimwe byananiranye mu masibo nk’iby’urugomo. Icyiza cyazo ni uko ikibazo gihita gikemuka.”

Aba baturage bakomeza banenga bagenzi babo batitabira inteko z’abaturage, babasaba guhindura imyumvire maze bakubaka igihugu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko inteko z’abatuarge kuva zashyirwaho zagize umumaro, bamwe mu baturage batazitabira, bubasaba kumva akamaro kazo bubibutsako kujya hamwe n’abandi mu nteko zigamije kubaka igihugu.

Mupenzi Narcisse ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke ati “Natwe ku rwego rw’ubuyobozi akamaro k’inteko z’abaturage turakabona, zidufasha kugorora mu muryango mugari, ubwitabire muri hejuru cyane. Abaturage turabasaba kumenya agaciro kazo, iyo bazitabiriye hari umusanzu baba batanze.”

Mu nteko z’abaturage haganirwa ku gukemura ibibazo byugarije abaturage mu kagari, no gufatanya gusesengura ibibazo by’amakimbirane hakaberamo n’ubutabera bwegereye abaturage.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, igaragaza ko ibibazo by’abaturage byakiriwe mu nteko z’abaturage mu mezi ya Nyakanga – Nzeri 2025 ari 109 muri byo ibyakemutse ni 107, bingana na 98,1%.

Ubuyobozi bwasabye buri wese kumva umumaro w’inteko z’abaturage

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE.

Yisangize abandi