Nyamasheke: Ubuyobozi bufite gahunda yo kubaka uruganda rw’amazi

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Akarere ka Nyamasheke kavuga ko amazi meza agera ku baturage ku ijanisha rya 88%

Hirya no hino mu turere tw’igihugu hakunze kumvikana abaturage bavuga ko hari ubwo bamara igihe kirekire badafite amazi meza imiyoboro anyuramo yarumye, akarere ka Nyamasheke gafite gahunda yo gukemura ikibazo cy’amazi binyuze mu kubaka uruganda ruyatunganya.

Mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo cyakomeza kuba ku baturage bitewe no kuyasaranganya, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke mu kiganiro bwagiranye na UMUSEKE ku, bwatangaje ko bufatanyije n’abafatanyabikorwa bufite icyerekezo cy’imyaka itanu ko buzubaka uruganda rw’amazi mu karere.

Mupenzi Narcisse ni Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, ati “Nyamasheke ni akarere gafite imisozi miremire, hari amahirwe yo kuba twabona ahava amasooko. Dufite icyerekezo  cy’akarere cy’imyaka itanu, tugomba gushakisha ingengo y’imari twahuza iy’akarere n’abafatanyabikorwa ku buryo hazaboneka uruganda rw’amazi.”

Mupenzi yasabye ubufatanye n’abaturage bwo kubungabunga ibikorwa remezo bitandukanye bamaze kugezwaho, kandi bakabibyaza umusaruro.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke igaragaza ko kari ku kigereranyo cya 88% mu kwegereza abaturage amazi meza, naho ingo 12% zisigaye na zo ziri gutekerezwaho.

Mu bushakashatsi bwa 7 bwakorewe ku mibereho y’ingo mu Rwanda muri 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko muri 90% by’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza, 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abaturage bishimira uko babona amazi meza yo kunywa bari ku mpuzandengo ya 45%, bakaba baragabanutse ugereranyije na 2017 kuko bari kuri 53%.

Ni mu gihe mu mijyi abishimira kubona amazi meza yo kunywa ari 40% bavuye kuri 53%, naho mu cyaro bari ku gipimo cya 48% bavuye kuri 53%.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE.

Yisangize abandi