Paul Biya w’imyaka 92 yatsinze amatora muri Cameroun

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Paul Biya uyobora Cameroun kuva mu 1982 yatsinze amatora, aho azakomeza kuyobora icyo gihugu mu myaka irindwi iri imbere, akaba yagize amajwi 53.66%.

Ni ibyatangajwe n’Urwego Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Cameroun kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira, 2025.

Amatora muri Cameroun yabaye tariki ya 12 Ukwakira, 2025. Abakandinda 12 barimo na Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko bahatanira kuyobora iki gihugu kiri muri Afurika yo Hagati.

Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi byagaragaje ko Paul Biya ari we watsinze amatora n’amajwi 53.66%.

Issa Tchrioma Bakary usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho yabaye uwa kabiri n’amajwi 35.19%, uyu yari yavuze mbere ko ibizatangazwa bitavuga ko ari we watsinze amatora bizaba ari ubujura.

Abarwanashyaka be bari bamaze igihe bigaragagambya bavuga ko ibyavuye mu matora byatinze gutangazwa ‘ko kandi nta kindi kigamijwe uretse kwiba amajwi’.

Iyi myigaragambyo yakomeje gukara ku buryo yaguyemo abantu bane ku Cyumweru.

Paul Biya w’imyaka 92, ni we mukuru w’igihugu ukuze kurusha abandi ku isi, ayobora Cameroun kuva mu 1982. Abatavuga rumwe na we bamushinja kugira ubusaza, intege nke n’uburwayi.

Abarenga 60% by’abatuye igihugu nta wundi bazi nka Perezida wabo kuko bavutse basangaho Paul Biya.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 3
  • Africa warakubititse Africa warababaye, hose muri Africa niguhanga udushya, ahandi uretse no kugitsangaza ngo watsinze amatora bagukura mu bakandida abandi bari smart reba ibyo bakoze Biden. Les peuples ont les dirigeants qu”ils meritent koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *