Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yasoje uruzinduko yarimo mu Rwanda, yashimye uko yakiriwe na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.
Mu ruzinduko yatangiye tariki 17 Ukwakira, 2025, Perezida wa Senegal yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, yahuye n’abaturage ba Senegal baba mu Rwanda, kuri iki Cyumweru yanitabiriye ibikorwa bya Siporo, bizwi nka Kigali Car Free Day.
Mu magambo ye, Perezida Bassirou Diomaye Faye yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda rwari rugamije ubuvandimwe n’ubufatanye.
Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame, Guverinoma ye n’Abaturage b’u Rwanda urugwiro banyakiranye, n’ibikorwa by’urukundo batweretse.”
Yavuze ko u Rwanda rugaragaza gushyira imbere impunduka ziganisha ku iterambere, kandi ngo ibyo byose arabyuha akanabyishimira.
Ati “Ibihugu byacu biragana imbere biri hamwe mu kerekezo cya Africa yigenga kandi ihanga ibishya.”
Urubuga rwa Perezidansi ya Senegal rwatangaje amafoto y’Abakuru b’Ibihugu byombi bari mu rugendo rw’amaguru aho bagenze Km 5 mu rwego rwo kugaragaza ubuzima bwiza, gushyira hamwe kw’abaturage no gushyigikira ibidukikije.
Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko ari ahantu ho kongera kwisuzuma mu mutima no kumenya ukuri.
Ati “Aho hantu hakora ku marangamutima, umutuzo uhari uravuga kuruta amagambo.” Yongeraho ati “Hatwibutsa amabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko no kwihangana no gukomera kw’abaturage bamenye guhindura umubabaro mo icyizere, no kutibagirwa ibyabaye kugira ngo bubake amahoro arambye, no gukomeza kwiyubaka mu buvandimwe bwa kimuntu.”
Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye arakomereza urugendo rwe mu karere ajya muri Kenya.





UMUSEKE.RW
