Nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi 2025 itsinze u Rwanda ibitego 3-0, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yakeje abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ayobora ndetse abashimira ubwitange bwa bo.
Mu cyumweru gishize, ni bwo ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo [Bafana Bafana], yakatishije itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 3-0.
Ni ibitego byatsinzwe na T.Mbatha, O. Appollis na E. Magkopa. Iyi kipe yahise igira amanota 18 mu itsinda C ryarimo Bénin, Zimbabwe, Nigeria, Lesotho n’u Rwanda.
Nyuma y’iyi ntsinzi, abicishije kuri X, Perezida, Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo, yakeje abakinnyi ba Bafana Bafana bahesheje igihugu cya bo ishema.
Ati “Mwishyuke Bafana Bafana nyuma yo gukatisha itike mu Gikombe cy’Isi 2026. Ibendera ryacu ritegerejwe muri Mexique, muri Leta Zunze za Amerika no muri Canada mu birango bizaba btera akanyabugabo abakinnyi.”
“Buri wese wakoze mu kibuga, hanze ya cyo no mu biro kugira ngo haboneke iyi tike, ni igihe cyiza cyo kubyishimira.”
Bafana Bafana, yiyongereye ku yandi makipe yo ku Mugabane wa Afurika, yamaze gukatisha itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi 2026. Aha harimo Cape Verde, Tunisie, Ghana, Misiri, Côte d’Ivoire na Sénégal.



UMUSEKE.RW
