Perezida Paul Kagame yaganiriye na Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Afurika.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025.
Ubutumwa bwo kuri X, buvuga ko baganiriye ku muhate ukomeje gushyirwa mu kuzana amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’uko u Rwanda rukomeje guharanira amahoro arambye n’umutekano.
Amerika yabaye umuhuza ukomeye mu bibazo byo mu Karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko k’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibihugu bimaze igihe bitarebana neza.
Ku buhuza bwa Amerika, ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hasinywe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya arimo ingingo nyinshi zigamije kugarura amahoro mu Karere no gukuraho umwuka mubi wa politiki n’uw’intambara hagati y’ibihugu byombi.
Arimo kandi ingingo zigaruka ku kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane, guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gushyira mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro.
Arimo gushyiraho itsinda rihuriweho rigenzura ibijyanye n’umutekano, gufasha mu gucyura impunzi, gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za Loni ziri muri RDC no gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Ibihugu byombi kandi byemeranyijwe gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu nama ihuriweho ishinzwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, iherutse kuba ku nshuro ya gatatu yemeje ko ibikorwa bya gisirikare bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro bizatangira ku wa 1 Ukwakira 2025.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukazatangira kurandurwa hagati ya 21 na 30 Ukwakira 2025.
Nubwo ibihugu byombi byasinye amasezerano, haracyari agatotsi, kuko ku wa 3 Ukwakira 2025 byari biteganyije gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ariko RDC yaje kwanga kuyasinyaho ku munota wa nyuma nk’uko u Rwanda rubivuga.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
