Perezida Kagame yasinye amasezerano ya miliyoni 95 z’ama-Euro

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Africa ikeneye ishoramari ariko n'Uburayi bukeneye isoko n'abakozi kuri Africa - Aba abayobozi basinyaga ubufatanye bwa miliyoni 95 z'ama-Euro

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen basinye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 95 z’ama-Euro agamije gushyigikira ubuvuzi mu Rwanda.

Aya mafaranga azafasha ikigo cya BioNTech mRNA gikora inkingo kiri i Kigali.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen yagaragaje ko yishimiye inzira y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo igirwamo uruhare na Perezida Donald Trump wa America.

Yavuze ko Ubumwe bw’Uburayi, EU bwiteguye gufasha iyo nzira y’amahoro kuko izaba inzira ishashe kugira ngo habeho kwishyira hamwe kw’Akarere no Kugashoramo imari.

Ursula von der Leyen yavuze ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere “Global Gateway” rishyigikiye gahunda y’u Rwanda yo kuba igihugu gikorerwamo inkingo, no kuba ahantu h’udushya mu buvuzi, ari yo mpamvu biyemeje gushora ariya mafaranga miliyoni 95 z’ama-Euro.

Perezida Paul Kagame na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen

Congo na yo yahawe amafaranga

Igihugu cya Congo Kinshasa na cyo cyahawe miliyoni 180 z’ama-Euro. Aya mafaranga yasinyiwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von der Leyen ariya mafaranga ari muri gahunda yo guhuza Akarere no gushoramo imari binyuze muri gahunda y’amahoro igirwamo uruhare na Perezida Donald Trump wa America, na Africa yunze Ubumwe.

Ariya mafaranga azafasha Congo mu bijyanye no guteza imbere ingufu, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro burambye.

Uretse u Rwanda na Congo, Africa y’Epfo na yo, Ubumwe bw’Uburayi bwavuze ko nyuma yo kwemera ko abafatanyabikorwa mu iterambere bazashora miliyari 4.7 z’ama-Euro mu bijyanye no gutunganya ingufu zisubiramo no gukora inkingo, ubu Ubumwe bw’Uburayi bwiyemeje gushora andi miliyari 12 z’ama-Euro muri biriya bikorwa.

Ubumwe bw’Uburayi bwavuze ko bufite gahunda yo gushora miliyoni 618 z’ama-Euro agamije guteza imbere ingufu zisubiranya.

Igihugu cya Cabo Verde na cyo cyasinye amasezerano ya miliyoni 200 z’ama-Euro azakoreshwa mu guteza imbere ingufu zisubiranya, ibyambu n’ikoranabuhanga.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo na Perezida Paul Kagame baseka

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi