Perezida Paul Kagame ari i Riyadh, muri Saudi Arabia mu nama y’abayobozi n’abashoramari bagira uruhare mu ishoramari n’ikoranabuhanga.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bivuga ko, Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama yitwa Future Investment Initiative (FII9) iba ku nshuro ya cyenda.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Urufunguzo rw’ubukire: Gufungura Amarembo Mashya y’Ubukungu”
Mu minsi itatu iyi nama imara abayirimo bajya impaka z’igamije kuganira ku bisubizo by’ejo hazaza mu ishoramari na politiki.
Perezida Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu baraganira ku ngingo ivuga ngo “ni ikihe kiguzi nyacyo ku mutekano w’ubukungu?”
Abakuru b’ibihugu barimo Perezida Kagame, uwa Guyana, Kosovo, Colombia, Bulgaria, Albania na Minisitiri w’Intebe wa Bermuda, baraganira ku bijyanye n’ubucuruzi no kurinda inyungu z’ibihugu kugira ngo habeho kubungabunga iterambere risangiwe.
Ibi biganiro bizaba biyobowe na Senateri Matteo Renzi, wanabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani.
Perezida Paul Kagame azitabira kandi ibiganiro bivuga ngo “Kiremwa muntu aragana mu cyerekezo kizima?” Iki kiganiro azaba ari kumwe na Perezida Mohamed Irfaan Ali wa Guyana, uwa Colombia, Gustavo Petro, Minisitiri w’Intebe wa Albania, Edi Rama na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Muhammad Shahbaz Sharif.
Ibi biganiro bizaba birimo na Ray Dalio, yashinze ikigo Bridgewater Associates, na Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.
Richard Attias, Umuyobozi wa Komite, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo, Future Investment Initiative Institute ni we uzayobora ibyo biganiro.
Iyi nama yitwa Future Investment Initiative (FII) yatangiye mu mwaka wa 2017 ihuza abantu batandukanye by’umwihariko abafite ubushake bwo gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije isi.
Muri uyu mwaka FII izibanda cyane ku ngingo enye zirimo ikoranabuhanga rigezweho rya AI & Robotics, Uburezi, Ubuzima n’Iterambere Rirambye.


UMUSEKE.RW
