Perezida Trump yahigitswe ku Gihembo cya ‘Prix Nobel’, Amerika irarubira

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Maria Corina Machado wo muri Venezuela, yahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel

Ubutegetsi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko butanyuzwe n’uko Akanama gatanga Igihembo cy’amahoro cya Nobel kagihaye Umunya- Venezuela Maria Corina Machado, buvuga ko cyatanzwe ku mpamvu za Politiki atari iz’uwaharaniye amahoro.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, nibwo Komite y’Abanya-Noruvege itanga igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel yafashe icyemezo cy’uko Maria Corina Machado ukomoka muri Venezuela ari we ukwiriye icya 2025.

Mu itangazo, abatanga iki gihembo bavuze ko yagihawe kubera umurava n’ubwitange yagaragaje mu guharanira uburenganzira bwa demokarasi bw’abaturage ba Venezuela no mu rugamba rwe rwo guharanira inzira yo guhindura ubutegetsi bw’igitugu bukavaho muri demokarasi, mu mahoro no mu butabera.

Bavuze ko kandi uyu usanzwe akuriye abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Venezuela yujuje ibisabwa byose bitatu byavuzwe mu nyandiko y’itegeko rya Alfred Nobel mu itangwa ry’igihembo cy’Amahoro.

Bati “Yashoboye guhuza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cye. Ntiyigeze acogora mu kurwanya ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa gisirikare mu Gihugu cye cya Venezuela. Yabaye intangarugero mu gushyigikira inzira y’amahoro ijya kuri demokarasi.”

Uyu yahigitse abandi benshi barimo na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika  wari umaze igihe avuga ko nta kabuza ari we ukwiriye igihembo cy’abaharaniye amahoro mu 2025.

Perezida Trump yavugaga ko we ubwe yarangije amakimbirane n’intambara kuva mu Karere k’Ibiyaga Bigari kugeza mu Burasirazuba bwo hagati.

Nyuma y’uko atagihawe, Amerika yamaganye Komite ya Nobel, bayishinja kwimika impamvu za Politike kurusha abaharaniye amahoro.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Steven Cheung, yanditse kuri X ati “
“[Trump] afite umutima w’ubumuntu kandi ntawundi uzigera amera nka we ushobora kwimura imisozi abikesheje imbaraga z’ubushake bwe.”

Akomeza agira ati “Komite ya Nobel yerekanye ko ishyira politiki imbere y’amahoro.”

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize) ni kimwe mu bihembo mpuzamahanga bitanu byashyizweho n’umuhanga mu bumenyi bw’imiti n’udushya mu by’ubukorikori Alfred Nobel mu mwaka wa 1895.

Iki gihembo gihabwa umuntu ku giti cye cyangwa itsinda/ikigo cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere amahoro ku Isi, birimo nko gufasha kurangiza intambara, guteza imbere ibiganiro bya dipolomasi no guharanira uburenganzira bwa muntu.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi