Shema Ngoga Fabrice uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, yasuye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, Amavubi, abasaba kuzakinana umutima wuzuye ishema no gukunda Igihugu, ndetse abibutsa ko bakwiye kongera guha ibyishimo Abanyarwanda ubwo bazaba bakina na Bénin mu mukino wo kwishyura mu guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2025.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025, Perezida wa Ferwafa, Shema Ngoga Fabrice, yasuye abakinnyi b’Amavubi bitegura umukino wo kwishyura wa Bénin mu guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi 2026.
Ubwo uyu muyobozi yasuraga aba bakinnyi b’Amavubi mu mwiherero, yasabye kuzimana u Rwanda imbere ya Bénin, abibutsa ko Igihugu kibashyigikiye. Yabasabye kuzakinana umutima wuzuye ishema no gukunda Igihugu ndetse abasaba kuzakina nta gitutu.
Uyu Muyobozi kandi, yabasabye kuzongera guha ibyishimo Abanyarwanda nk’uko baheruka kubikora ubwo bagarikiraga Zimbabwe muri Afurika y’Epfo ubwo bayitsindaga igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.
Ubwo aya makipe yombi aheruka gukinira kuri Stade Amahoro mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 byatsinzwe na Nshuti Innocent na Bizimana Djihad.
Umukino w’u Rwanda Bénin, uteganyijwe gukinwa ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro. Itsinda C Amavubi arimo, riyobowe na Bénin ifite amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo mu gihe u Rwanda na Nigeria bifite amanota 11.








UMUSEKE.RW
