Perezida wa Kiyovu Sports yashyizeho Visi Perezida mushya

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’ubwegure bw’abari abayobozi bungirije Perezida wa Kiyovu Sports, umuyobozi w’uyu muryango yamaze kwimika Visi Perezida wa Kabiri, Hadj Manirakiza Obeid Ahmed.

Uyu muyobozi mushya, yemejwe biciye mu ibaruwa yashyizweho umukono na Perezida Kiyovu Sports, Nkurunziza David aho impamvu ya yo yagiraga iti “Gushyiraho Visi Perezida wa Kabiri.”

Manirakiza yasimbuye Mbarushimana Ally bivugwa ko yeguye kuri uwo mwanya n’ubwo nta baruwa ye yigeze igaragazwa. Uyu Ally, yari yatoranywe na Komite Nyobozi nshya yatowe tariki ya 27 Gicurasi 2025.

Zimwe mu nshingano z’uyu muyobozi mushya w’agateganyo, harimo Iterambere ry’amakipe yose yubakiye ku kipe nkuru. Aha harimo abatarengeje imyaka 17 na 20. Harimo kandi kugura no kugurisha abakinnyi ndetse no kubarambagiza [scouting].

Obeid kandi afite inshingano zo gushyiraho gahunda irambye y’ikipe ndetse no kugenzura umusaruro w’abatoza b’Urucaca.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mu gihe cya vuba hazatangazwa umusimbura wa Visi Perezida mbere, Karangwa Joseph n’uw’Umunyamabanga Mukuru, Karangwa Jeannine bivugwa nawe ashobora kuba yareguye.

Aba bayobozi bari gushyirwaho bose, bari gushyirwa mu nshingano by’agateganyo kuko kuzuza inzego zihoraho bikorwa n’Inteko Rusange y’Abanyamuryango b’uwo Muryango.

Hadj Manirakiza Obeid Ahmed yagizwe Visi Perezida wa Kabiri wa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi