Perezida wa Sénégal yageze i Kigali

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Perezida Paul Kagame aramukanya na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, yakirwa na mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame.

Perezida wa  Sénégal, Bassirou Diomaye Faye ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriye na Perezida Paul Kagame, wari uri kumwe n’abandi bayobozi batandukanye.

Perezida Kagame ni we wabaye Umukuru w’Igihugu wa mbere wasuye mugenzi we wa Sénégal muri Gicurasi 2024, ukwezi kumwe nyuma y’uko atangiye imirimo ye muri Mata uwo mwaka.

Perezida Kagame amaze kugirira muri Sénégal ingendo nyinshi, uruheruka ni urwabaye ku wa 31 Kanama kugera ku itariki 1 Nzeri 2025 ubwo yari yitabiriye inama nyafurika yiga ku biribwa.

Perezida wa Sénégal azanasura Kenya kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2025.

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Faye azasura inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) na Minisiteri ya Siporo, aganire n’abayobozi bazo.

Perezida Kagame azakira Faye muri Village Urugwiro, ku wa 18 Ukwakira, bagirane ikiganiro cyo mu muhezo mbere yo kuganira n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko u Rwanda na Sénégal bizagirana amasezerano mashya y’ubufatanye, yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru.

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011, ikaba yarizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo.

Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Radio Television Sénégalaise.

Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye ageze i Kanombe
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye aramutsa abayobozi bo mu Rwanda
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yahawe icyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu n’abanyubahiro bo hejuru
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye aganira na Perezida Paul Kagame

 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi