Police FC yatangiye gushaka abazakina mu ngimbi za yo

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Abatoza ba Police FC n’abazatoza ingimbi z’iyi kipe, batangiye igikorwa cyo guhitamo (selection) abana bazakinira amakipe y’abato y’iyi kipe.

Ni igikorwa cyabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku masaha y’igicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025.

Abana barenga 200 baturutse mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ni bo bari baherekejwe n’abatoza ba bo babazanye muri iki gikorwa.

Ni igikorwa cyayobowe n’abatoza bazatoza izi ngimbi ndetse n’abatoza ba Police FC bari baje kubunganira.

Hatoranyijwe abana bazavanwamo abanyuma bazaba bagize amakipe abiri arimo iy’abatarengeje imyaka 17 n’iy’abatarengeje imyaka 20.

UMUSEKE wamenye ko mu minsi ya vuba, hazongera gutoranywa abandi bana bazavanwa mu batoranyijwe uyu munsi, ubundi bagashyirwa hamwe bagatangira gufashwa kwiga umupira w’amaguru.

Amakuru avuga ko mu minsi ishize, Ben Moussa utoza ikipe y’Abashinzwe Umutekano, yasabye ubuyobozi bwe gushyira imbaraga muri aya makipe y’abato kugira ngo abe ari yo azaba agaburira ikipe nkuru mu minsi iri imbere.

Ubusabe bwe bwarumviswe ndetse hahita haseswa Interforce FC yafatwaga nk’ikipe y’abato ya Police FC, hemezwa gushyira imbaraga mu batarengeje imyaka 17 na 20.

Ni igikorwa cyabereye kuri Kigali Pelé Stadium
Hari abana baturutse mu Ntara zitandukanye
Bamwe bategerezaga bagenzi ba bo bari mu kibuga
Abatoza ba Police FC, bari baje kureba uko igikorwa kigenda

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi