Polisi yafunze abantu bakekwaho gutema abaturage

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Polisi ivuga ko aba bakekwaho kuba amabandi yakomerekeje abaturage

Huye: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu bakekwaho gutema abaturage.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yatubwiye ko mu gicuku ahagana i saa saba (mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere), mu mudugudu wa Berwa, mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye hadutse itsinda ry’abantu ritera umugore warimo ucuruza.

Bariya bantu bavunnye grillage bamubwira ko azana ibyo afite, avuza induru abaturanyi barabyuka maze bariya bakekwaho ubugizi bwa nabi batera amabuye abatabaye basubira mu gipangu.

Uwabibonye akomeza avuga ko bavuye aho bajya ku rundi rugo hagira undi mugabo babona bagenda bamutera ibyuma bamubwira ko bamwica ngo ntazongere gutabara.

Uriya muturage avuga ko muri kariya gace hasanzwe abagizi ba nabi bambura amatelefone bitwikiriye ijoro, kandi babimenyesheje inzego z’umutekano.

No mu cyumweru gishize hari abandi na bo batemye abantu muri kariya gace.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko amabandi agera kuri 6 yitwaje intwaro gakondo, zirimo imihoro, ibyuma n’ibibando, yateye ku kabari amenagura ibirahure by’inzugi, abaturage bumvise urusaku batabaye abagera kuri 3 ari bo Nshimiyimana Simon w’imyaka 36, Mporwiki Damien w’imyaka 44 na Nizeyimana Jean  Pierre w’imyaka 30 bakomeretswa n’ayo mabandi ku mutwe no ku maboko.

Polisi igihabwa amakuru n’abaturage yatabaye abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUB kugira ngo bitabweho byihuse.

Polisi imaze gufata abakekwaho kuba muri ayo mabandi bane, bakurikiranyweho n’urwo rugomo, ubujura, gukubita no gukomeretsa bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, RIB ikaba yatangiye kubikoraho iperereza.

Polisi irahumuriza abaturage bagira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Polisi ivuga ko igaya abakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano, n’ituze ry’abaturage ibibutsa ko itazigera ibihanganira, ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya abimuhanira.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi