Pyramids FC yongeye kubabariza APR FC i Kigali

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ibifashijwemo na rutahizamu wa yo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fiston Kalala Mayele, Pyramids FC yo mu Misiri, yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wa CAF Champions League.

Mbere yo gutangira kw’uyu mukino, ikipe ya APR FC yari yagerageje gushishikariza abakunzi ba yo kuza kuri Stade kuyitera ingabo mu bitugu kandi abandi na bo bayitabye.

Ubwitabire bw’uyu mukino, bwari bushimishije, cyane ko Kigali Pelé Stadium, yari yakubise yuzuye ndetse bisaba ko bamwe banahagarara.

Ikindi cyari gishimishije, ni uko witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, Visi Perezida wa Kabiri Ferwafa akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’iri shyirahamwe, Mugisha Richard n’abandi.

Ikindi cyawukomezaga, ni uko wari umukino wa gatanu uhuje APR FC na Pyramids FC mu myaka itatu, kuva mu 2023, muri CAF Champions League.

Amakipe yombi yanganyije imikino ibiri yabereye i Kigali (0-0, 1-1) mu gihe Pyramids FC yatsinze imikino ibiri yo kwishyura yombi yabereye mu Misiri (6-1, 3-1).

Ikipe y’ingabo z’Igihugu, yatangiye umukino isatira cyane binyuze ku mipira yaherekanyagwa neza na Memel Dao na William Togui.

Uko iminota yagendaga yicuma, ni ko abanya-Misiri bagendaga basa nk’abakanguka n’ubwo APR FC yanyuzagamo ikihutisha imipira yacaga ku mpande za yo zariho Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 17 Pyramids yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryatewe na Ewerton Dasilva ari inyuma y’urubuga rw’amahina, ariko risanga umunyezamu, Ishimwe Pierre ahagaze neza arishyira hanze.

Bitewe n’uko umukino watangiye Saa Munani z’amanywa ku izuba ryinshi, amakipe yombi yagiye agabanya umuvuduko abakinnyi bakina bitonze, by’umwihariko Pyramids FC yagaragazaga ko idafite igitutu.

Guhera kuri uwo munota kugeza igice cya Mbere kirangiye, amakipe yombi yakomeje gucungana maze bajya kuruhuka ari 0-0.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 0-0.

Ikipe y’Ingabo yagarukanye imbaraga ndetse itangira gusatira harimo umupira mwiza Ruboneka Bosco yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga William Togui ushyizeho umutwe, Elshanawi awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ibintu byaje kuba bibi kuri APR FC, ku munota wa 50 ubwo Pyramids FC yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele ku mupira wari utakajwe na Ronald Ssekiganda maze arawusunika awugeza mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, atera ishoti rikomeye ari ahagana mu ruhande umunyezamu Pierre Ishimwe ananirwa gukuraho ujya mu rushundura.

Ku munota 69’ APR FC yabonye uburyo bwashoboraga kubyara igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Memel Dao ari mu rubuga rw’amahina, ariko rikurwamo n’umunyezamu Elshanawe wahise awushyira muri koruneri itagize ikivamo.

Ku munota wa 70, Umutoza wa Pyramids FC, Krunoslav Jurcic, yeretswe ikarita itukura n’abasifuzi bakomoka muri Maurtanie kubera gushwana na bo.

Ku munota wa 75, umutoza wa APR FC yakoze impinduka maze akuramo Mugisha Gilbert, Dauda Yussif na William Togui basimburwa Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Mamadou Sy.

Nyuma yo gukora izi mpinduka, APR FC yongeye gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Byiringiro Gilbert yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Kiwanuka ateye ishoti, ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

Ku munota wa 85, abanya-Misiri bongeye kumwenyura nyuma y’igitego cya kabiri na cyo cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele nyuma yo gusiga ubwugarizi bwa APR FC, atera ishoti rikomeye Ishimwe Pierre ntiyabasha kuwuhagarika.

Iminota ya nyuma APR FC yongeye kubona amahirwe yo kwishyura byibuze igitego kimwe ku mupira
Mamadou Sy yahaye Dao, na we awucomekera Ruboneka Bosco ateye ishoti rikomeye, rikubita igiti cy’izamu.

Iminota 90 y’umukino yarangiye APR FC itsindiwe mu rugo ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Biteganyijwe wo kwishyura uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025 mu Misiri.

Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi, izahura na Remo Stars yo muri Nigeria mu ijonjora rya kabiri rizanatanga izahita yerekaza mu matsinda y’iri rushanwa.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.

APR FC XI: Ishimwe Pierre, Niyigena Clèment, Nshimiyimana Yunussu, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert, Byiringiro Gilbert, Memel Dao, Ronald Ssekiganda, William Togui, Ruboneka Bosco, Dauda Yussif.

Pyramids FC XI: Ahmed Naser Naser Mahmoud Moahad Elshanawi, Ahmed Saad, Aly Gabr Gabr Mossad, Ibrahim Blati Touré, Fiston Kalala Mayele, Mohanad Mostafa Ahmed Abdelmonem, Mohamed Chibi, Mahmoud Abdelhfiz Abdelsabour, Mohamed Sharaf Eldin, Ahmed El Sawy, Ewerton Dasilva.

Fiston Kalala Mayele ni we watsindiye Pyramids FC ibitego bibiri
Byari ibyishimo kuri uyu rutahizamu
Abakinnyi ba Pyramids FC abakina hagati mu kibuga, bagoye aba APR FC
Mugisha Gilbert yatanze ibyo yari afite ariko ntiwari umunsi we
William Togui nta gitego yabashije kubonera ikipe ye
Niyomugabo Claude ubwo yahanganiraga umupira n’umukinnyi wa Pyramids FC
Ni amakipe asanzwe aziranye
Abanya-Misiri banyuzagamo bakiharira umupira
Abakinnyi ba yo, bayifashije
Ikipe y’Ingabo yanyuzagamo igakina
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Elshanawi yagize umukino mwiza ku ruhande rwa Pyramids FC
Abakinnyi ba APR FC ntibumvaga uko Elshanawi yabaye umwe mu bayibujije no kubona igitego
Umukino ukirangira, Meyele yahise ajya gushimira abafana bababaye hafi
Yegereye bamwe mu bakomoka muri DRC, baganiraho gato
Yahise ahasiga umupira yakinishije
Ni umusore wahaye bagenzi be ibyishimo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi