RAB yahagaritse icuruzwa n’ingendo z’amatungo i Rubavu 

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Inka ziri kurisha (ifoto: internet)

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) cyatangaje ko cyafashe ingamba zirimo guhagarika icuruzwa n’ingendo z’amatungo mu mirenge imwe yo mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko hagaragaye indwara y’uburenge.

Itangazo rya RAB rivuga ko iyo ndwara yisabira amatungo yagaragaye mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.

Bityo ko hashingiwe ku itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/9/2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zandura amatungo mu Rwanda, hashingiwe kandi ku mitere y’indwara y’uburenge n’uburyo yandura vuba, ikaba kandi itinda mu itungo ryafashwe.

RAB yafashe ingamba zivuga ko ingendo z’amatungo yibasirwa n’uburenge arimo inka, ihene, intama n’ingurube, zihagaritswe ku mpamvu iyo ariyo yose mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.

Iki kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’ubworozi cyavuze kandi icuruzwa ry’ibikomoka ku matungo birimo amata, inyama n’impu rihagaritswe muri iyo mirenge.

RAB iti “Aborozi bafite amatungo yagaragaye cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe kubimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge kandi ayo matungo agahita akurwa mu bworozi.”

Yakomeje ivuga ko aborozi basabwe gushyiraho ingamba zigamije gukumira ikwirakwira ry’uburenge hakoreshwa ubwogero burimo imiti yica virusi kandi hagakumirwa urujya n’uruza rw’abantu ahagaragaye amatungo arwaye.

RAB yavuze ko kandi amatungo agomba gusuzumishwa niba yarahuye n’arwaye, ayo basanganye ubwandu agakurwa mu bworozi.

Iti “Gukingiza indwara y’uburenge inka zose zigejeje nibura amezi atandatu mu Karere ka Rubavu kandi urukingo rugatangwa buri mezi atandatu mu rwego rwo kongerera amatungo ubudahangarwa.”

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda cyaburiye abatazubahiriza amabwiriza yatanzwe ko bazahanwa n’amategeko ko kandi abayobozi, abashinzwe umutekano, abarozi n’abandi basabwe gutanga umusanzu mu gukumira indwara y’uburenge.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi