Raila Odinga yapfuye

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akiyamamariza no kuyobora icyo Gihugu nka Perezida inshuro eshanu, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko.

Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2025, mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Amakuru yatangajwe n’abayobozi b’ibitaro  bya ‘Sreedhareeyam Ayurvedic Eye Hospital and Research Centre ‘byavuze ko yitabye Imana ahagana saa Tattu za mu gitondo azize guhagarara ku mutima ubwo yari mu myitozo yo kugenda n’amaguru mu mbuga y’ibyo bitaro.

Odinga yari amaze iminsi itanu ari kwitabwaho n’abaganga muri ibyo bitaro , aho yari ari kumwe n’umukobwa we ndetse n’umuganga we bwite.

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu 2013.

Yabaye umuntu ukomeye cyane muri politiki ya Kenya mu gihe kirenga imyaka 30, yiyamaza ubugira gatanu ku mwanya wa Perezida ariko ntiyahirwa.

Inshuro nyinshi yagiye yamagana ibyavuye mu matora agasaba ko asubirwamo cyangwa akirahiza nka Perezida w’Igihugu.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Odinga yari yahatanye mu matora yo kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ariko atsindwa na n’Umunya- Djibouti Mahamoud Ali Youssouf.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi