Raporo ya Polisi ku cyateye urupfu rwa Cynthia Umulisa ntiyanyuze umuryango we

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura aracyemeza ko Umulisa Cynthia yagonzwe n'imbangukiragutabara, nubwo Polisi ivuga ko yishwe n'igare yari atwaye

Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura akaba ari we mukuru w’umuryango wa nyakwigendera Umulisa Cynthia wapfuye urupfu rutavuzweho rumwe, yagaragaje ko atanyuzwe na raporo ya Polisi ku cyateye urupfu rw’umwana wabo, akanashinja Ubushinjacyaha kubogama.

Ni nyuma yaho Polisi y’u Rwanda ishyize hanze raporo ivuga ko nyakwigendera Cynthia Umulisa yishwe n’igare yatwaye nabi, kandi uriya muryango uvuga ko yishwe n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe mu karere ka Ruhango.

Taliki ya 29/08/2025 nibwo umukobwa w’imyaka 22 witwa Umulisa Cynthia yapfuye ubwo yari mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana, mu muhanda w’igitaka Gitwe – Buhanda.

Nyakwigendera yari atwaye igare, umuryango we wemeza ko imbangukiragutabara (Ambulance) y’ibitaro bya Gitwe ari yo yamugonze agapfa, naho ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe bukabyamaganira kure buvuga ko imbangukiragutabara yamusanze aryamye hasi ahubwo iba ari yo ihagarara imwitaho, imuha ubutabazi bw’ibanze aza gupfa aguye ku bitaro bya Gitwe.

Raporo ya Polisi yanashyizweho umukono n’Ubushinjacyaha igira iti “Icyo dusanga cyateye impanuka, dushingiye ku nyandikomvugo z’ababajijwe harimo abatangabuhamya babonye impanuka iba, ku bimenyetso twasanze ahabereye impanuka, aho igare ryavaga naho ryerekezaga, dusanga impanuka yaratewe n’imiyoborere mibi ndetse no kutaringanizi umuvuduko byakozwe na Umulisa Cynthia wari utwaye igare, ari na we wahise upfa. Bityo akaba atarubahirije amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.”

Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura akaba ari we mukuru w’umuryango wa nyakwigendera Cynthia Umulisa, yavuze ko iriya raporo bayakiriye nabi cyane.

Yagize ati “Tugiye kwandikira Polisi ishami ryo mu muhanda ku rwego rw’igihugu tubasaba ko bajya aho impanuka yabereye bagakurikirana byimbitse.”

Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura akomeza avuga ko umupolisi wakoze raporo ntacyo yashingiyeho yemeza ko umwana ataringanije umuvuduko w’igare, kuko atari ahari ngo abibone ahubwo ngo yanditse ibintu yabwiwe n’umushoferi wa ambulance y’ibitaro bya Gitwe.

Rtd Jean Bosco Mubarakh Kayinamura yemeza Polisi n’Ubushinjacyaha babogamye, kuko bagiye kureba dosiye barayishyura barayisaba Ubushinjacyaha ngo bubanza kuyibima ku bwe akumva ko “hari ibyo barimo guhisha by’ibimenyetso”.

Yagize ati “Dukurikiye ubuzima bw’umwana wacu, niba yarapfuye dukwiye impozamarira kuko yagonzwe n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe.”

Rtd Major Jean Bosco Mubarakh Kayinamura yemeza ko umwana wabo atazapfa nk’imbwa hari abitwaje ko bafite imbaraga.

Ati “Nta butabera duhabwa, Ubushinjacyaha bwemera ko bwafunze umushoferi nyuma bakamufungura, ntituzi impamvu umushoferi yafunguwe twe nk’umuryango tutabizi.”

Nyakwigendera Umulisa Cynthia yarashyinguwe yapfuye ari mu barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2025.

Umulisa Cynthia yapfuye arangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2025

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Ruhango

Yisangize abandi