Umukinnyi wa Rayon Sports n’uwa Rayon Sports WFC, bahembwe nk’abitwaye neza mu ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka. Ni umuhango wabereye mu Nzove aho aya makipe yombi akorera imyitozo.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, ubera mu Nzove ku kibuga aya makipe yombi yitorezaho.
Mu Bagabo, hahembwe Tambwe Gloire Ngongo wari uhanganye na Nshimiyimana Emmanuel “Kabange” na Nduwimana Assouman. Mu mikino ine Gikundiro yakinnye muri Nzeri, Tambwe yatsinzemo ibitego bibiri anatanga imipira ibiri yavuyemo ibindi bitego.
Mu cyiciro cy’Abagore, hahembwe Gikundiro Scholastique ukina hagati mu kibuga ashyira imipira ba rutahizamu. Uyu yafashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa Cecafa yaberaga muri Kenya n’ubwo batsinzwe na JKT Queens.
Gikundiro yari ahanganye n’umunyezamu wa mbere w’iyi kipe, Ndakimana Angeline na Umuhoza Angelique.
Aba bakinnyi bombi, bashyikirijwe ibihembo n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rusanzwe ari umufatanyabikorwa w’aya makipe yombi.
Gikundiro y’abagabo ikomeje kwitegura ikipe ya Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.







UMUSEKE.RW
