Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwamenyesheje abafana ba yo ko abari baraguze amatike yo kureba umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza na Al-Merrick SC yo muri Sudan ariko ukaza gusubikwa, bazemererwa kwinjira batishyuye umukino wa shampiyona uzahuza Gikundiro na Police FC.
Ibi babitangaje babicishije mu Itangazo bashyize kuri X ya Rayon Sports, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025.
Muri iri tangazo, bavuze ko abafana bari baraguze amatike y’umukino wa gicuti wari guhuza iyi kipe yo mu Nzove n’iyi yo muri Sudan iherutse mu Rwanda ariko bikarangira utabaye, bemerewe kuzerekana icyemeza ko bari bishyuye ubundi bakazemererwa kureba umukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona uzahuza Murera na Police FC ejo Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Al-Merrick SC, wari uteganyijwe kuba tariki ya 7 Nzeri 2025 ariko birangira umunya-Serbia, Darko uyitoza awanze ahubwo ahitamo gukina na Marines FC yamutsinze igitego 1-0 na Police FC yatsinze ibitego 3-0.
Abandi bafana ba Gikundiro bifuza kuzareba uyu mukino, bazishyura 3000 Frw ahasigaye hose, 5000 Frw ahatwikiriye, 10,000 Frw mu cyubahiro na 20,000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga.

UMUSEKE.RW
