Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwakatiye Adjudant Sarah Ebabi igifungo gisubitse cy’umwaka umwe, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’imyitwarire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire ya gisirikare.
Ebabi yakatiwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka 10 kubera amashusho n’amafoto bye byasakaye ku mbuga nkoranyambaga asomana n’umukunzi we.
Iki gihano kivuze ko uyu musirikare wari ufunze kuva ku wa gatanu ushize arekurwa akidegembya ariko agasabwa kutongera gukora ikindi cyaha kiregerwa mu nkiko mu gihe akiri gukora igihano yakatiwe.
Nyuma yo gukatirwa, hatangajwe amashusho y’abantu benshi bagaragaye hanze y’urukiko bishimiye ko agiye kurekurwa akajya kwitegura ubukwe bwe buteganyijwe ejo ku wa gatanu.
Mbere yo gukatirwa, Sarah Ebabi uvuga ko afite imyaka 29 kandi amaze imyaka 10 akorera igisirikare, yabwiye Urukiko ko afite abatumirwa 400 yatumiye mu bukwe bwe.
Yagize ati: “Ngomba kwitegura iki gikorwa gikomeye mu buzima bwanjye, kandi giteye ishema igisirikare. Ndagusabye [perezida w’urukiko] ngo undekure, ndarengana”.
Ku wa Kabiri, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye Ebabi gufungwa imyaka 10 kubera amashusho ye yasakaye yambaye impuzankano asomana n’umukunzi we.
Ebabi yavuze ko amashusho yafashwe mu gihe gishize mu buryo bwite muri ‘studio’ y’i Kinshasa kugira ngo we n’umukunzi we basohore ‘Save the Date’.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
