Ubuyobozi Ikigo cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) buvuga ko mu bipimo byinshi bagaragaza, hagiye kwiyongeraho gupima abakobwa babwite inda zitateguwe bifuza guhabwa ubutabera.
Ibi babivugiye mu nama yahuje Ubuyobozi bwa RFI n’Inzego z’ibanze zitandukanye zo mu Karere ka Ruhango.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutabire muri RFI, Dr Kabera Justin yagaragaje serivisi batanga zirimo gupima DNA, ibikumwe, ibiganza, isura n’imboni z’ukekwaho icyaha.
Yavuze ko urwego RFI igezeho rushimishije kuko ishobora gusesengura ibirimo inyandiko mpimbano n’ibimenyetso bitandukanye birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga, pasiporo n’amafoto y’abashakishwa.
RFI kandi ngo ifite ubushobozi bwo gupima amasasu, intambuko y’umuntu, inkweto, n’imipira y’imodoka ndetse n’ibindi bimenyetso by’abakekwaho ibyaha.
Dr Kabera yagize ati:”Umwaka utaha tuzajya dupima abakobwa (Abagore) batewe inda zitateguwe ababigizemo uruhare banze kwemera bikagera ubwo bijya mu Bugenzacyaha.”
Yongeyeho ko :“Inda y’amezi 6 kugeza ku 8 niyo tuzajya dupima kuko hari ababihakanaga umwana yamaze kuvuka”
Mu mezi atandatu RFI imaze igiyeh , imaze gupima dosiye zirenga 96000 zo mu Bugenzacyaha.
RFI irateganya gufungura amashami mu Karere ka Rubavu, Rusizi n’ahandi.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
