Richard Nick Ngendahayo agiye kunyeganyeza BK Arena mu gitaramo gikomeye

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, ubarizwa i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 15, agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo cyiswe “NIWE Healing Concert”, cyateguwe na kompanyi Fill The Gap Ltd, kikaba cyarahawe izina rya “NIWE”, ari na yo album ya Richard Nick yomoye imitima ya benshi.

Ni igitaramo kigamije gufasha abantu kwinjira mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo ziri kuri iyo album ndetse n’izindi Richard Ngendahayo yasohoye mu bihe bitandukanye.

Amatike yo kwinjira yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga http://www.ticqet.rw, ndetse n’abashaka ibindi bisobanuro bashobora guhamagara kuri +250 796 681 777.

Mu butumwa bw’amashusho, Richard Nick Ngendahayo yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima afite ku bwo kugaruka mu gihugu cye.

Yagize ati: “Ndanezerewe cyane kugaruka iwacu kugira ngo dutaramane, kandi tubone gukira binyuze mu muziki. Ndabakumbuye cyane!”

Igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki 29 Ugushyingo 2025. Imiryango izafungurwa saa Kumi z’umugoroba (4:00 PM), mu gihe igitaramo nyir’izina kizatangira saa Kumi n’imwe zuzuye (5:00 PM).

Kanda hano wumve indirimbo za Richard Nick Ngendahayo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi