Rtd. Col Rugangazi yakize igihombo amaze gushyira ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Rtd. Col Rugangazi Evariste yamenye inyungu ziri mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo

Kayonza: Rtd. Col Rugangazi Evariste kuri ubu wiyeguriye umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi hamwe na bagenzi be, bagaragaje inyungu  ziri mu bwishingizi bw’ibihingwa ndetse n’amatungo yabo.

Rugangazi akora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi kijyambere, yabanje kubwira itangazamakuru igihombo ibihingwa birimo ibigori na soya abahinzi bagize mu myaka yashize.

Yavuze ko mu gishanga bahingamo soya n’ibigori haje umwuzure n’ibiza bitwara imyaka bari bahinze hafi ya yose.

Ati: ”Ibyari byahinzwe byose mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, mu mwaka wa 2023 byaratwawe, kandi byari bihinze kuri hegitari zirenga 70 za soya.”

Usibye igihingwa cya soya cyahuye n’ibiza, hiyongeraho n’ibigori byatwawe n’inkubi y’umuyaga, ndetse ngo bapfushije inka icyo gihe.

Ati: ”Muri uwo mwaka mu bihingwa twatakaje miliyoni 150Frw.”

Yongeyeho ati: ”Nyuma nongeye gupfusha inka 7 ariko bihurirana n’uko narangije kuzishyira mu bwishingizi baranyishyura.”

Yasabye Abatunzi bagenzi be gushinganisha ibihingwa n’amatungo mu bwishingizi kugira ngo ibyago nibiza bazashumbushwe.

Mukamana Agnes ukora muri Koperative y’abahinzi ba soya, avuga ko aho bamenyeye ko RAB ifite gahunda ya TEKANA MUHINZI MWOROZI bakize ibyo bihombo.

Ati: ”Icyo gihe duhura n’ibiza twahingaga soya kuri hegitari 80. Izo hegitari zose twahise tuzihomba ubu ibihingwa byemewe byose biri mu bwishingizi, Leta itangaho nkunganire ya 40%.”

Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John yahaye abanyamakuru avuga ko intego bafite muri uyu mwaka w’ingengo y’imari  wa 2025-2026 bazashyira mu bwishingizi hegitari 200 z’ibigori, naho ku muceri hegitari 2000 zikaba ari zo bateganyije zizashyirwa muri ubu bwishingizi, ndetse n’ibindi bihingwa 8 bizajya muri Tekana.

Nyemazi avuga ko ibiza baherutse guhura na byo mu minsi ishize byatwaye ubuzima bw’abaturage bitaretse imyaka yabo.

Ati: ”Ibiza byadutwaye ubuzima bw’abaturage binangiza hegitari 163 z’ibihingwa.”

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza igaragaza ko 54% by’ubutaka bukorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, gusa ubuyobozi buvuga ko Intara y’Uburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa, gushyira mu bwishingizi ibihingwa n’amatungo byaba igisubizo kirambye cy’abahuraga n’ibi bibazo.

Mukamana Agnès akora umwuga w’ubuhinzi
Meya w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco n’Umwungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munganyinka Hope

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kayonza.

Yisangize abandi