Mu mpera z’iki Cyumweru, hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore.
Ni imikino izakinwa guhera ejo, tariki ya 1 Ugushyingo 2025, aho hateganyijwe imikino ibiri.
Rayon Sports WFC izaba yakiriye Forever WFC Saa Cyenda z’amanywa ku kibuga cyo mu Nzove, mu gihe Indahangarwa WFC izakira Nyagatare WFC Saa Cyenda z’amanywa ku kibuga cya Kabarondo.
Ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo 2025, hazakinwa imikino ine.
AS Kigali WFC izakira Macuba WFC Saa Cyenda z’amanywa ku kibuga cyo kuri Tapis rouge.
APR WFC izakira Bugesera WFC Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Kamena iherereye mu Karere ka Huye.
Police WFC izaba yakiriye Kamonyi WFC Saa Cyenda z’amanywa i Shyorongi mu gihe Muhazi United WFC izaba yakiriye Inyemera WFC Saa Cyenda z’amanywa i Rwamagana.
Mbere yo gukina imikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, Rayon Sports WFC iracyayoboye shampiyona n’amanota atandatu n’ibitego 16 izigamye.





UMUSEKE.RW
