Mukaminega Daphrose avuga ko hashize amezi 10, umwana wabo witwa Habagusenga Irakoze Frodouard aburiwe irengero.
Mukaminega Daphrose atuye mu Mudugudu wa Buhanda, Akagari ka Nyakogo, Umurenge wa Kinihira Akarere ka Ruhango.
Uyu mubyeyi yabwiye UMUSEKE ko umwana wabo yabuze kuva Taliki ya 26 Mutarama 2025, icyo gihe ngo bari bamuhaye imfunguzo z’inzu ngo azishyire umuturanyi.
Mukaminega avuga ko Habagusenga Frodouard Irakoze yari afite imyaka 5 y’amavuko.
Ati:”Twamuhaye izo mfunguzo tumubwira ko natahasanga ba nyir’iinzu, imfunguzo azishyira ku rundi rugo ruri hafi n’aho bari bamutumye”.
Avuga ko Habagusenga yahageze asanga abo yari guha izo mfunguzo badahari maze azisiga kuri urwo rugo babona asubiye iwabo.
Ati:”Twakomeje gutegereza ko umwana agaruka turaheba twigira inama yo kujya kureba uko byamugendekeye.”
Yavuze ko bakimara kugera kuri urwo rugo babajije aho umwana wabo ari, babasubiza ko atigeze ahatinda ahubwo ko yahise ajyana n’abandi bana bagenzi be ko bibwiraga ko yageze iwabo mu rugo.
Uyu mubyeyi avuga ko bahise batanga amatangazo arangisha umwana, batanga n’ikirego muri RIB kuko hari umugabo bafitanye amakimbirane waherukaga kubigambaho ko azabakorera ikintu gikomeye batazibagirwa mu buzima.
Agira ati:”Uwo mugabo twakekaga twaramureze arafatwa arafungwa nyuma y’iminsi 12 baramurekura”.
Ugenzebuhoro Mussa, yemeza ko ari uko byagenze kandi ko abatuye ku Buhanda bose babizi, akavuga ko ibimenyetso bigaragaza ko ukekwa yaba yarabikoze akajyana uwo mwana ahantu hatazwi abenshi babizi.
Ati:“Amagambo mabi ukekwa kurigisa uyu mwana yakoresheje turayazi gusa kumenya aho yaba yarashyize umwana nibyo tutasobanukiwe”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Ndishimye Benjamin avuga ko amakuru y’ibura ry’umwana ntayo afite, gusa akavuga ko agiye kuyakurikirana.
Ati:“Ntabwo ndikuyibuka gusa twamugira inama yo kwegera RIB”.
Bamwe mu batuye Umudugudu wa Buhanda bavuga ko hagombye kuba iperereza ryimbitse ry’aho uyu mwana yaburiye bakavuga ko bitumvikana kuba umwana w’imyaka 5 yaburirwa irengero bagendeye ntera iri hagati y’aho yari avuye ndetse n’aho ababyeyi bari bamutumye.
Uwabona uyu mwana yahamagara iyi nimero y’umubyeyi we 0787233157 cyangwa akamushyikiriza ubuyobozi bumwegereye cyangwa RIB na Polisi.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
