Mu bigo by’amashuri mu Karere ka Rusizi hakozwe umuganda udasanzwe wo gutera imboga, no kunoza isuku mu rwego rwo gutegura indyo yuzuye, kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri (School Feeding)
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri ko ishuri ari urugo, bubasaba kubyaza umusaruro ubutaka buhari, ubusitani bwa pasiparumu bukunze kuba mu bigo bugasimbuzwa imboga ziribwa.
Sindayiheba Phanuel, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagize ati “Turasaba abayobozi b’ibigo gufata neza umutungo kamere dufite w’ubutaka babubyaza umusaruro, uyu munsi nta hantu mu kigo cy’ishuri hakwiye kuba hateye pasiparumu, aho ziri hakwiye guhingwa hagaterwa imboga, hakazitirwa ibiti by’umutako kugira ngo dukomeze kugira ubuhehere mu bigo by’amashuri.”
Uyu muyobozi yakomeje asaba buri wese kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Nubwo nta mibare yatangajwe y’ingano y’ubuso bwateweho imboga, amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’akarere ni uko uyu muganda wari usanzwe ukorwa utazaba ngaruka kwezi uzajya uba ngaruka gihembwe.
Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatangiye mu 2020, kugeza mu 2023 kugeza ubu umwana wiga mu mashuri yisumbuye yishyura Frw 19.500 mu gihe umwana wiga mu mashuri abanza yishyura Frw 975 yo gushyigikira iyi gahunda.
Mu karere ka Rusizi habarurwa ibigo by’amashuri 174.


MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.
