Mu rwego rwo gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage imyuka ihumanya ishobora gutera indwara z’ubuhumekero ndetse n’urusaku ruterwa n’ibikorwa by’uruganda, hari abaturage baturiye uruganda rukora sima rwa CIMERWA ruherereye mu Murenge wa Muganza bagiye kwimurwa.
Mu mwaka wa 2015, ubwo uru ruganda rwagurwaga abaturage baruturiye bagaragaje ko ivumbi rituruka mu ruganda rigira ingaruka ku buzima bwabo buri munsi, bityo basaba kwimurwa mu mbago zarwo, ndetse bari barabisezeranyijwe.
Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi mu mwaka wa 2022 yahaye iki kibazo umurongo. Yavuze ko hagati y’abaturage n’uruganda hakwiye kwimuka kimwe.
Ati “Ibyo kwimura uruganda cyangwa abaturage, kimwe kigomba kuba cyo, wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigoye kurusha, abo baturage bagomba gushyirwa ahandi.”
Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame atanze umurongo kuri iki kibazo, hashyizweho itsinda rigizwe n’abakozi b’ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije, (REMA) abakozi b’Akarere ka Rusizi risuzuma ikibazo, ryemeza ko himurwa imiryango 651.
Ku wa Kabiri tariki ya 30 Nzeri 2025, Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, bwatangarije UMUSEKE ko bufatanyije n’inzego zitandukanye hari gutegurwa igikorwa cyo kwimura abatuye muri metero 500 z’uruganda.
Sindayiheba Phanuel, ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi, yagize ati “Nibyo koko hari gahunda yo kwimura abaturage batuye nibura muri metero 500 mu mpande z’uruganda rwa CIMERWA ibi birategurwa ku bufatanyen’inzego zitandukanye hagamijwe gukomeza kurinda ubuzima bw’abaturage imyuka ihumanya ishobora no gutera indwara z’ubuhumekero, ndetse n’urusaku ruterwa n’ibikorwa by’uruganda.”
Uyu muyobozi nubwo atatangaje igihe bizatangirira n’aho bazimurirwa, yakomeje avuga ko batazimurirwa rimwe ko bizakorwa mu byiciro, ikindi ngo nibimara gukemuka bizatuma uruganda rukora rwisanzuye habungabunzwe n’ibidukikije.
Ati “Hagendewe uko ubushobozi buzajya buboneka ni gahunda izakorwa mu byiciro bitandukanye duhereye ku nzu zishaje kuruta izindi, izegereye cyane ibikorwa by’uruganda no gukomeza, bizanoza imikorere y’uruganda rukore nta nzitizi, birengere ibidukikije, ni no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.”
Imiryango izimurwa ni 651 ifite abaturage 2,919, yo mu midugudu ya Kabarore, Nyenyeri na Ramiro mu kagari ka Shara ho mu murenge wa Muganza, muri iki gikorwa imiryango 104 ibangamiwe cyane ni yo izaherwaho.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.
