Rutahizamu wa Marines FC yongewe mu Amavubi yitegura Bénin

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko Joy-Lance Mickels agize imvune mbere yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yahise asimburwa na Mbonyumwami Thaiba ukinira Marines FC y’i Rubavu.

Mickels yavunitse ubwo ikipe ye ya Sabah FC yo muri Azerbaijan, yatsindaga FK Karvan Evlakh ibitego 2-0. Ni umukino uyu musore yatsinzemo igitego kuri penaliti.

Uyu musore w’imyaka 31, yari inshuro ya mbere ahamagawe mu Amavubi, ariko imvune ituma atabasha kwitabira umwiherero.

Mbonyumwami Thaiba ukina mu busatirizi bwa Marines FC, ni we wahise asimbuzwa Joy-Lance.

Amavubi ari kwitegura umukino wo kwishyura wa Bénin uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025 Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Stade Amahoro n’uwa Afurika y’Epfo uteganyijwe kuba tariki ya 14 Ukwakira muri Afurika y’Epfo.

Ni imikino yo mu itsinda rya C yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.

Joy-Lance Mickels yagize imvune mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi
Mu kibuga yahakuwe n’Imbangukiragutabara
Thaiba yongewe mu mwiherero w’Amavubi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi