Sadate Munyakazi yagiriye inama urubyiruko yarugeza ku bukire

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, yabwiye urubyiruko ko rukwiye gukunda ubukire ariko bazabugeraho baciye mu nzira nziza zitari izirimo ubujura n’ibisa na bwo.

Sadate usanzwe ari rwiyemezamirimo akaba n’umushoramari, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kugira amahitamo meza ruhereye ku mahirwe Igihugu gitanga maze rugaharanira kuba abakire rugafasha imiryango rukomokamo mu mibereho myiza no kucyitura rugiteza imbere muri rusange.

Ibi bikubiye mu butumwa yatangiye mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku wa 12 Ukwakira 2025.

Mu kiganiro Munyakazi yatanze, yagarutse ku nzira y’ibizazane yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yasigaraga ari impfubyi abenshi mu bagize umuryango we bamaze kwicwa.

Uyu Rwiyemezamirimo yavuze ko nyuma y’aho Inkotanyi ziyihagarikiye, mu bihe bikomeye nk’ibyo yakoze, cyari ikimenyetso cy’uko izuba rigiye kongera kumwakira no ku Banyarwanda muri rusange.

Ati “Naje kwicara ndavuga nti ngomba kubaho, kandi nkabaho neza. Ni amahitaho yanjye, si amahitamo y’uwo ari we wese.”

Uretse amahitamo meza ye, uyu mugabo avuga ko yabayeho afite intego yo kuzaba umukire wo ku rwego rwo hejuru. Urubyiruko rwaganirizwaga na Munyakazi, rwagaragaje ko rufite inyota yo kumenya inzira rwacamo kugira ngo ruzagere nk’aho ageze.

Yabasabye kwirinda ingeso nyinshi zabase urubyiruko n’abantu muri rusange zirimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, iraha, ubunebwe n’ibindi, kuko zitabangikanywa n’ubukire.

Imyumvire nk’iyo, ni byo byabaye intangiriro yo kugera ku mibereho myiza kandi nta mahirwe n’uburyo bifatika byari bihari byo guheraho.

Sadate yakomeje abwira uru rubyiruko ko kugera ku bukire bidasaba guhera kuri byinshi, kuko na we yahereye kuri bike muri ibyo bihe byari bikomeye kandi ubu akaba ari umwe mu batanga akazi.

Ati “Muri ubwo bushobozi buke, twarakotanye, twanga guhemuka, twanga guhitamo nabi. Uyu munsi nitwa Munyakazi Sadate, inshuti y’urubyiruko, agasore kirwanyeho, ngera n’aho nyobora ya kipe mwavugaga mukanya [Rayon Sports FC].”

Yakomeje avuga ati “Njye nkunda kuba umukire, namwe mukunde ubukire. Mukunde amafaranga ariko ntimuyabone mu nzira mbi. Muzabe abakirigitafaranga.”

N’ubwo kuri ubu urubyiruko rufite amahirwe menshi Igihugu gitanga bijyanye n’icyerekezo cyihaye, rwagakwiye kuba aba mbere mu kwakira ayo mahirwe atarigeze abonwa n’abo mu bihe byabanje mbere ya FPR-Inkotanyi.

Aha ni ho Sadate yahereye agaragaza imbogamizi zikomeye zikizitiye iterambere ry’urubyiruko.

Ati “Urubyiruko murashaka gutandukira mukajya mu bitabafitiye akamaro, mukumva ko ibintu byose byatunganye. Imbogamizi ya Kabiri, ni imyumvire y’uko ugomba kuza gukorera Leta aho kwikorera.”

Aha ni ho yahereye abagire inama yo kubyaza umusaruro umwanya Igihugu cyabahaye ndetse n’amahirwe bahawe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ati “Icyo nababwira, ni uko mukoresha umwanya wanyu mu kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kiri kubereka. Niba bakubwiye bati hari miliyoni enye ziri hariya, va hano ukoreshe ubwenge bwawe ureba icyo wakora kugira ngo izo miliyoni zikugereho.”

Munyakazi kandi yakomeje avuga ko mu gukora nta kwirara ngo abantu bumve ko bageze iyo bajya.

Uyu mugabo ugira inama urubyiruko, afite ibikorwa bitandukanye birimo na Sosiyete y’Ubwubatsi ya Karame Rwanda Ltd yubaka inzu n’imihanda, ikanarwanya Ibiza, ikabungabunga za ruhurura.

Asanzwe ari n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR). Ni inshingano yahawe kuva mu Ugushyingo kwa 2024.

Uretse kugira inama urubyiruko, Sadate ni umugabo uri mu bavuga rikumvikana bitewe n’ibikorwa bitandukanye akora bifite aho bihuriye n’Iterambere ry’Igihugu. Ni umwe mu bakurikirwa n’abantu benshi kuri X bitewe n’ibitekerezo anyuzaho.

Munyakazi Sadate yongeye kuganiriza urubyiruko
Yabasobanuriye inzira yaciyemo
Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabahaye
Yafashe umwanya wo gucinya akadiho
Inzego zitandukanye zafatanye agafoto k’urwibutso
Urubyiruko rwacinye akadiho
Umutsima wakaswe
Urubyiruko rwateze amatwi impanuro za Munyakazi Sadate

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi