Eric Senderi Hit yasubukuriye mu karere ka Nyagatare ibitaramo bizenguruka igihugu byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho yatunguwe n’ibihumbi by’abafana bataramanye nawe ku isoko rya Rukomo.
Iki gitaramo cya Senderi cyabaye ku wa Gatanu, tariki 24 Ukwakira 2025, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’isinzi ry’abaturage bamweretse ibyishimo.
Senderi Hit, ukundwa n’abaturage kubera indirimbo ze zakunzwe cyane zikanubaka imitima ya benshi, yavuze ko nta byinshi yavuga uretse gushimira abamuhoza ku mutima.
Yagize ati: “Nta bintu byinshi navuga, gusa ndashimira cyane abantu ba Nyagatare baje kwifatanya nanjye.”
Mu gitaramo yakoreye i Rukomo, hatangiwemo ubutumwa bugamije guteza imbere umuco wo gukunda Igihugu, gukora, no gusigasira gahunda za Leta ziteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Twishimira ko nk’abahanzi dukora indirimbo zifasha abato n’abakuru, zidukangurira gusigasira ibyagezweho, gukunda Igihugu, gukora, kugira isuku n’umutekano, kandi umuturage akaguma ku isonga.”
Nyuma ya Nyagatare, Senderi azakomereza no mu tundi turere tugize u Rwanda, aho kuri ubu asigaje utugera kuri 11.
Ibi bitaramo bya Eric Senderi Hit bizajya biba buri cyumweru, bisozwe kuri Noheli, aho azapfukamira Imana yamurinze mu rugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
