SKOL igiye guhuriza Davido na Kitoko mu gitaramo kidasanzwe

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’imyaka 12 atuye ku Mugabane w’i Burayi, Kitoko Bibarwa agiye kugaruka mu Rwanda aho azanahurira na Davido mu gitaramo cyateguwe na Intore Entertaiment ifatanyije n’uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

Aya makuru yemerejwe mu birori byo kumvisha abakunzi ba Davido album ye ‘5Ive’ biteganyijwe ko azamurikira i Kigali, byateguwe na Intore Entertainment ifatanyije na Skol Rwanda biciye mu kinyobwa “SKOL Malt, bibera muri kabyiniro ka ‘La Noche’, ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025.

Bruce Intore uri gutegura igitaramo cya Davido, ni we wemeje amakuru avuga ko Kitoko azitabira igitaramo cya Davido.

Yagize ati “Hari ibintu bimaze iminsi bicicikana abantu bibaza impamvu tudatumira abahanzi ba cyera mu bitaramo nk’ibi, rero Kitoko ari mu bahanzi bamaze igihe bategerejwe.”

“Murabizi aba mu mahanga, twaramuvugishije arabyemera kuza nyuma y’imyaka myinshi. Turumva ko kumuzana ari ikintu cyiza n’abana ntekereza ko bamutegereje.”

Kitoko aherutse kuvuga ko ateganya gutaha burundu akongera gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 yimukiye mu Bwongereza.

Iyi Album nshya y’umuhanzi, Davido igizwe n’indirimbo 17, yasohotse ku wa 18 Mata 2025. Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’amazina manini nka Chris Brown, Omah Lay, Shenseea, Musa Keys, Tay C, Dadju n’abandi.

Hagiye gushira imyaka hafi itatu, Davido akora iyi albumu ifite iminota hafi 50 nyuma yo kuyitangira mu 2023 nyuma yo gusohora indi yitwa “Timeless.”

Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali tariki ya 5 Ukuboza 2025, izaba ari inshuro ya gatanu ataramana n’Abanyarwanda nyuma yo kuza bwa mbere mu 2014, akongera kuhataramira mu 2015.

Mu 2023, ni bwo uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria, aheruka mu Rwanda ubwo yataramiraga Abanyarwanda muri Giant of Africa nyuma y’uko no mu 2018 yari i Kigali.

Kitoko Bibarwa azagaragara mu gitaramo cyo kumurika Album ‘5Ive’ ya Davido
Davido agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda
Umuhango wo kumva Album ya Davido, wabayeho ku bufatanye bwa SKOL na Intore Entertaiment
Inkumi zari zitabiriye uyu muhango
Muri “La Noche” hacuranzwe indirimbo ziri kuri album ‘5ive’ ya Davido
Abanyamuziki baryohewe

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi