Solange Mwiza arakataje nyuma yo gukorana indirimbo na Rose Muhando

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Solange Mwiza uzwi nka Soso

Umuhanzikazi Solange Mwiza uzwi nka Soso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’indirimbo ‘Ndugu’ yakoranye na Rose Muhando, yongeye gukora mu nganzo avuga ko nta turo yabona yitura Yesu Kristo wamucunguje amaraso y’icyubahiro.

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ituro’, Solange Mwiza ahanika ijwi avuga ko nta turo afite yakwitura Yesu riruta urukundo yamukunze akemera kumwitangira.

Hari aho agira ati:” Wa muvu w’amaraso wamenetse ni ku bwa njye Yesu. Wangize umwana mu rugo, ubu ndashinganye ndi uw’agaciro, narazwe ubwami bwa Data, oya singitinya nzabaho iteka ryose”.

Solange Mwiza avuga ko indirimbo ye nshya ‘Ituro’ ari amashimwe y’ibyo Imana ikorera abantu buri munsi.

Yavuze ko ikintu ashimira Imana cyane ari uko ikomeje kubakomeza no kubaha imbaraga zo kuyikorera. Yongeraho ko mu mishinga afite yifuza gukora cyane kandi akamamaza ubutumwa hose.

Yishimira ko iyi ndirimbo ije ikurikira ‘Ndugu’ yakoranye na Rose Muhando, umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika, aho bombi bamenyaniye kuri Instagram.

Yagize ati: “Twahuriye kuri Instagram, ni njye wamwandikiye musaba ko twaririmbana, ntiyangoye aremera. Narishimye cyane gukorana nawe indirimbo kuko ni we ‘Role Model’ wanjye.”

Uyu mukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera Imana muri IPCE Church, avuga ko gukorana indirimbo na Rose Muhando asanga inzozi ze zaragezweho.

Yongeraho ko mu bahanzi nyarwanda akunda cyane harimo James & Daniella ndetse na Aline Gahongayire.

Soso wiga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubuvuzi, afite indoto zo kwamamaza ubutumwa bw’Imana hose no kubona indirimbo ze hari uwo zahinduriye ubuzima.

Solange Mwiza yavukiye mu Rwanda, nyuma we n’umuryango we baza kwimukira muri Amerika ari na ho batuye. Avuka mu muryango w’abana 10, we ni uwa 9. Akomora inganzo kuri Nyirakuru wakundaga cyane kuririmba.

Reba Ituro indirimbo nshya ya Solange Mwiza

Ndugu ya Solange Mwiza na Rose Muhando

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi