SOS Village Nyamagabe irimo guhindura imyumvire ku mirire myiza mu miryango

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Batangiye gahunda yo kuwanya imirire mibi mu bana

Mu rwego rwo kurwanya igwingira ry’abana no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango ikennye, umuryango SOS Village Nyamagabe watangiye ibikorwa byo gufatanya n’akarere ka Nyamagabe kurandura imirire mibi mu murenge wa Uwinkingi.

Uriya muryango ukorana n’amarerero mu gushaka ibikoresho by’ishuri, kubaka uturima tw’igikoni, ndetse no gushyiraho umudugudu wo mu gikoni ugamije kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.

Umuyobozi wa SOS Village Nyamagabe, Mutabazi Byishe Edouard avuga ko ubu bafasha imiryango 103 yo mu murenge wa Uwinkingi, bayunganira mu guhindura imyumvire mu bijyanye no guteka indyo yuzuye.

Yagize ati “Dufasha ababyeyi kumva ko kurya neza atari uguteka inyama n’amafiriti, ahubwo ari ukumenya gukoresha ibyo bafite. Ubu bazi guteka ibiryo birimo inombe, ibirayi, ibijumba, dodo n’indagara, kandi tubona imyumvire yabo yarahindutse.”

Imiryango ifashwa ikunze kuba yaragiraga amakimbirane atuma abana batitabwaho uko bikwiye, bikabaviramo gusonza, kureka ishuri cyangwa kujya mu mihanda.

Niringiyimana Laurance, utuye mu mudugudu wa Kabisekuru, akagari ka Kibyagira mu murenge wa Uwinkingi ni umwe mu babyeyi bagize impinduka.

Yagize ati “Ubu nize uko ngaburira abana indyo yuzuye. Mbere najyanaga amagi ku isoko, ariko ubu abana bararya neza ntibakirwaragurika.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes avuga ko umurenge wa Uwinkingi usanzwe ugaragaramo ubuharike n’ubushoreke, ariko gahunda z’igihugu ziteza imbere umugore zatumye imyumvire ihinduka.

Yagize ati “Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryafashije abagabo gusobanukirwa ko kurera abana atari inshingano z’abagore gusa. Ubu na bo bafasha mu gushakira abana indyo yuzuye.”

Vice Mayor Agnes yasabye buri wese kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’imiryango,  cyane kwita ku buzima bw’abana, kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Yagize ati “Nta mugabo wakwishimira kubona umwana we asa nabi cyangwa ashonje. Kurera neza bigomba guhera hasi, kandi habemo ubufatanye hagati y’abashakanye.”

Ibi bikorwa by’Umuryango SOS Village Nyamagabe byitezweho gufasha imiryango yo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe no muyindi mirenge gusezerera burundu imirire mibi no kurera abana bafite ubuzima buzira umuze,bakaba kandi bakorana n’imwe mu mirenge yo mu karere ka Nyaruguru aho bazagera no mu karere ka Gisagara.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Hanatanzwe ibikoresho byifashishwa mu ngo

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Yisangize abandi