UPDATE: Urubyiruko rwo muri Tanzania rwiraye mu mihanda rwamagana ishyaka CCM riri ku butegetsi na Perezida Samia Suluhu Hassan, baravuga ko badashaka CCM badashaka Samia.
Hirya no hino hagaragaye amashusho abapolisi bakoresha imbaraga mu kuburizamo imyigaragambyo, ahandi urubyikruko rwanze kujya gutora, ndetse mu bindi bice rwangiza ibikoresho by’itora n’aho batorera.
Tanzania iri mu bihe bikomeye aho abatavuga rumwe by’umwihariko ishyaka riharanira Demokarasi n’Amajyambere, CHADEMA rihanganye cyane n’ishyaka riri ku butegetsi rya CCM, ariko abayobozi ba CHADEMA bakaba bafunzwe.
Abigaragambya baramagana ayo matora bavuga ko ubutegetsi bushimuta abantu, bwica kandi budakurikiza amahame ya demokarasi by’umwihariko bigahabwa ingufu no kuba abayobozi batavuga rumwe na leta bafunzwe.


Inkuru yabanje: Abaturage barenga miliyoni 37 muri 60 zituye Tanzania baramukiye mu matora rusange ya Perezida, Abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abayobozi ku rwego rw’Akarere.
Ni amatora yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, akaba ari amatora abaye ku nshuro ya karindwi kuva mu 1992 ubwo iki Gihugu kimwe mu binini mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyemeraga politike y’amashyaka menshi.
Ku rupapuro rw’itora hariho abakandida Perezida 17 barimo abagore batatu, barimo na Perezida usanzweho Samia Suluhu Hassan utegetse icyo gihugu kuva mu 2021 ubwo yasimburaga John Pompe Magufuli wapfuye bitunguranye.
Perezida Samia araba ahanganye n’abarimo Kunje Ngombale w’ishyaka AAFP, Hassan Almas uhagarariye wa NRA, Coaster Kibonde wa Chama Cha Makini, Doyo Hassan Doyo wa NLD n’abandi.
Bitandukanye n’uko byahoze mbere, abakandinda batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA na Luhaga Mpina uyobora ishyaka rya ACT-Wazalendo, ntibemerewe kwiyamamaza.
Tundu Lissu afunzwe kuva muri Mata 2025, ashinjwa ibyaha birimo guteza imidugararuro muri rubanda ahanini bishingiye ku magambo yavuze asaba abaturage kutazitabira amatora.
Luhaga we yabwiwe ko atujuje ibisabwa ngo yiyamamaze.
Ni amatora atarakiriwe neza n’abavuga ko baharanira uburengenzira bwa muntu aho bashinja ubutegetsi bwa Samia Suluhu kuniga abashoboraga guhangana na we, none ubu akaba ari amatora ya ‘Samia na Suluhu’ nk’uko babivuga.
Perezida Suluh aramutse atowe bwaba ari ku nshuro ya mbere kuko yatangiye kuyobora kuva mu 2021 ubwo yasimburaga Dr. John Pombe Magufuli nk’inzibacyuho.
Suluhu yashimiwe kuvugurura politike zirebana n’ubuzima mu gihugu yemerera abakobwa babyaye kongera kwiga.
Icyo gihe yatangiye kuyobora mu nkundura y’icyorezo cya COVID-19, aho uwo yasimbuye we atakemeraga. Ku bwa Samia, politike yarahindutse ndetse batangira kwemera gukingira abantu.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
