Trump yise inama yari kumuhuza na Putin ‘iy’ubusa’

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Inama izahuza Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin ishobora kutaba nyuma y’uko Donald Trump avuze ko adashaka inama y’ubusa.

Ni inama yari iteganyijwe kubera i Budapest muri Hongrie mu minsi iri imbere nk’uko byari batangajwe na Perezida Donald Trump mu cyumweru cyashize nyuma yo kuganira na Perezida Putin ku murongo wa Telefone, ngo baganire ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije Ukraine n’u Burusiya.

Kuri ubu iyi nama ishobora kutazaba nyuma y’uko Perezida Donald Trump ku wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko adashaka inama y’ubusa ko ibindi bazabimenyeshwa mu minsi iri imbere.

Byari biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio ahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ngo betegure iyo nama.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko iyo nama itazaba nyuma y’uko abo baganiriye ku murongo wa telefone bakemeza ko inama yo kubahuza itagikenewe.

Amerika irashinja u Burusiya kwanga guharika intambara kuri Ukraine ko bityo iyo myitwarire itagaragaza gushaka amahoro.

Iyi nama yari yararwanyijwe n’ibihugu byo mu Burayi ahanini bivuga ko Putin adakwiriye kwakirwa ku butaka bw’i Burayi ko kandi inama itatumiwemo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, itatanga umusaruro mu gihe ibiganirwaho bireba igihugu ayobora.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi